Inama yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rusizi na Rwanda Agriculture Board (RAB) hagamijwe kurebera hamwe n’abayobozi begereye abaturage kuva mu midugudu, utugali n’imirenge uko ingamba zafashwe n’akarere mu guhashya imirire mibi mu bana zashyirwa mu bikorwa. Umuyobozi w’Akarere bwana NZEYIMANA Oscar, yasabye buri wese ko agomba kugira uruhare muri uru rugamba akarere gatangiye rwo guhashya imirire mibi mu bana, kandi urwo ruhare rukagera ku bafite ikibazo koko.
Yasabye buri kagari kumenya abana bose bafite icyo kibazo bagendeye ku mibare yagaragajwe muri buri mudugudu, maze buri muyobozi w’Akagari yifashishije inzego zose bakorana akiha gahunda yo kuba yakemuye ikibazo mu gihe cya vuba, hatangwa inyigisho mu miryango, gutunganya no gufata neza uturima tw’igikoni, gushishikariza imiryango korora amatungo magufi, gukurikirana amashuri mbonezamirire yashyizweho mu tugari no mu midugudu….
RAB ku rwego rw’Intara y’Iburengerezuba yiyemeje gutanga imirama y’imboga izahabwa imiryango yagaragayemo indwara zituruka ku mirire mibi, hagamijwe kunoza imirire mu miryango kandi abitabiriye inama batashye bayitahanye.
Umuyobozi w’akarere bwana NZEYIMANA Oscar niwe wafunguye inama agaragaza ko abari muri iyi nama bose bafite uruhare mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’iterambere ry’abaturage cyane ko ikibazo nk’iki kidakemuwe byagira uruhare mu kudindiza iterambere igihugu cyacu kifuza.
Asoza ijambo rye yibukije ko nk’uko byifujwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ikibazo cy’imirire kigomba kuba cyakemutse mu gihe cya vuba kandi iyo ntego n’Akarere ka Rusizi karayifite ari nayo mpamvu ingamba zafashwe zigomba gushyirwa mu bikorwa kunzego zose.
Inama yatangiye saa yine (10h00) yitabirwa n’aba bakurikira:
- Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi
- Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere
- Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rusizi
- Intumwa za RAB k’urwego rw’Intara y’Iburengerazuba
- Abakozi b’akarere bashinzwe ubuzima, n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi
- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose uko ari 18
- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali uko ari 94
- Abakozi bashinzwe imibereho y’abaturage n’iterambere mu tugari nabo bari 94
Dore bimwe mu byaganiriweho:
- Imiterere y’ikibazo cy’imirire mibi mu Rwanda
- Zimwe mu mpamvu zitera imirire mibi (Ubukene mu miryango imwe n’imwe, ubujiji, ubwumvikane buke mu muryango, ubusinzi…..)
- Akamaro k’imboga n’ibikomoka ku matungo mu kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi
- Uko bategura akarima k’igikoni mu rugo
Nyuma y’ibyo biganiro, Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi, bwana Emmanuel NDAMUZEYE yagaragarije abitabiriye inama zimwe mu ngamba Akarere gafite mu rwego rwo kurandura indwara ziterwa n’imirire mibi arizo:
ü Guhuza imbaraga ku nzego zose
ü Gutangiza uturima tw’igikoni mu miryango yose yagaragayemo imirire mibi
ü Gutangiza Ubuhinzi n’ubworozi mu bigo nderabuzima n’amashuri
ü Gahunda ya “Kundamata munyarwanda” no guhuza imiryango yoroye inka n’ifite abana barwaye kugira ngo babakamire
ü Gukomeza gushyigikira no gukurikirana amashuri mbonezamirire yamaze gutangira mu midugudu no mu tugari.
ü Gahunda y’agakono k’umwana mu muryango, dore ko byagaragaye ko igaburo ry’umwana rititabwaho uko bikwiye mu miryango imwe n’imwe.
ü Gufasha imiryango ifite abana bafite imirire mibi korora amatungo magufi (Inkoko n’inkwavu)
ü Guhugura abakozi bo kwa muganga n’Abajyanama b’ubuzima ku mabwiriza yo gukumira no kuvura indwara ziterwa n’imirire mibi
ü Gukangurira ababyeyi konsa abana no kubagaburira neza.
ü Gushyira ingufu mu gukangurira ababyeyi gahunda yo kuboneza urubyaro
ü Ibiganiro kuri Radio y’abaturage no mu kinyamakuru cy’akarere bigamije gukangura abaturage ku kibazo cy’imirire mibi.
ü Gukurikirana ibikorwa hatangwa raporo ya buri kwezi igaragaza uko ikibazo cy’imirire y’abana gihagaze muri buri kagari.
Gusinya imihigo hagati y’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’Umuyobozi w’Akarere ko bagomba kugira uruhare rufatika mu ishyirwa mu bikorwa ry’inganba zo guca imirire mibi mu
Mu bintu n’ibindi, haganiriwe ku mihigo y’akarere itihuta hanafatwa ingamba:
- Inguzanyo zo kugura Laptop ku bayobozi b’utugari, nyuma yo kuganira na Banki zose abo bakozi bahemberwamo, zemeye kubaha inguzanyo kugira ngo babashe kubona izo mashini kandi hakazasinywa amasezerano hagati y’umukozi na banki akemezwa n’umukoresha.
- Gutera amashyamba n’ibiti bifata ubutaka mu mbago z’ahateganirijwe imidugudu, kuri iyo ngingo hemejwe ko icyo gikorwa kizakorwa mu tugari twose mu muganda wo kuwa 24/03/2012.
- Ku ngingo ijyanye n’umutekano, uhagarariye ingabo yashimye uko umutekano wifashe muri rusange aboneraho gusaba abari mu nama ko amakuru ajyanye n’umutekano yajya atangwa ku gihe. Ubu mujri buri mudugjudu hashyizweho telefoni y’umutekano kandi umurenge ukagenera umukujru w’umudugudu amafaranga 1000 yo kugura ikarita yo guhamagara cyangwa kohereza SMS atanga amakuru ku mutekano.
Mu gusoza inama, Umuyobozi w’Akarere yashimiye abayitabiriye anabasaba ko ingamba n’imyanzuro ivuyemo yashyirwa mu bikorwa bidatinze bityo akarere kacu kakarushaho kwihuta mu iterambere. Yasabye kandi abayobozi b’utugari n’imirenge kongera kwibutsa abaturage ibi bikurikira:
Kutagurisha ifumbire bahawe kuko ari iyo kubafasha kongera umusaruro, kubashishikariza gutanga umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2012-2013, kwitabira gahunda za Leta zose uko zakabaye n’ibindi.
Abayobozi basabwe gutanga Service nziza mu baturage, gukoresha ibiganiro muri uku kwezi kwahariwe umugore turwanya ubuharike, hanasezeranywa imiryango ibana k’uburyo butemewe n’amategeko.
Yashoje inama asaba buri wese kwita no kurangiza inshingano ze uko bikwiye.
Mu bintu n’ibindi, haganiriwe ku mihigo y’akarere itihuta hanafatwa ingamba:
- Inguzanyo zo kugura Laptop ku bayobozi b’utugari, nyuma yo kuganira na Banki zose abo bakozi bahemberwamo, zemeye kubaha inguzanyo kugira ngo babashe kubona izo mashini kandi hakazasinywa amasezerano hagati y’umukozi na banki akemezwa n’umukoresha.
- Gutera amashyamba n’ibiti bifata ubutaka mu mbago z’ahateganirijwe imidugudu, kuri iyo ngingo hemejwe ko icyo gikorwa kizakorwa mu tugari twose mu muganda wo kuwa 24/03/2012.
- Ku ngingo ijyanye n’umutekano, uhagarariye ingabo yashimye uko umutekano wifashe muri rusange aboneraho gusaba abari mu nama ko amakuru ajyanye n’umutekano yajya atangwa ku gihe. Ubu mujri buri mudugjudu hashyizweho telefoni y’umutekano kandi umurenge ukagenera umukujru w’umudugudu amafaranga 1000 yo kugura ikarita yo guhamagara cyangwa kohereza SMS atanga amakuru ku mutekano.
Mu gusoza inama, Umuyobozi w’Akarere yashimiye abayitabiriye anabasaba ko ingamba n’imyanzuro ivuyemo yashyirwa mu bikorwa bidatinze bityo akarere kacu kakarushaho kwihuta mu iterambere. Yasabye kandi abayobozi b’utugari n’imirenge kongera kwibutsa abaturage ibi bikurikira:
Kutagurisha ifumbire bahawe kuko ari iyo kubafasha kongera umusaruro, kubashishikariza gutanga umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2012-2013, kwitabira gahunda za Leta zose uko zakabaye n’ibindi.
Abayobozi basabwe gutanga Service nziza mu baturage, gukoresha ibiganiro muri uku kwezi kwahariwe umugore turwanya ubuharike, hanasezeranywa imiryango ibana k’uburyo butemewe n’amategeko.
Yashoje inama asaba buri wese kwita no kurangiza inshingano ze uko bikwiye.
ISUKU MU MURENGE WA MUGANZA IKWIYE KUVUGURURWA
Umurenge wa Muganza, uherereye mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi, ugahana imbibe n’imirenge ya Gikundamvura, Nyakabuye, Gitambi , Bugarama na Nzahaha. Ufite abaturage 25.218 batunzwe cyane cyane n’ubuhinzi burimo ubw’Ibigori , Ibishyimbo, Imyumbati, n’Umuceri kubera igishanga cya Bugarama.
Uwo murenge ukaba ushishikajwe no kurangwamo isuku, ari nayo mpamvu hateguwe icyumweru kijyanye nayo. Icyumweru cy’isuku mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi cyaranzwe n’ibikorwa by’isuku mu maresitora ndetse no mu ngo z’abaturage. Ubutumwa bwagiye bugarukwaho n’abayobozi batandukanye muri icyo cyumweru,bwashishikarizaga abaturage ko buri wese yagira uruhare mu isuku mu rwego rwo kwirinda indwara zikomoka ku mwanda
Mu rwego rwo kurushaho kugaragaza isuku mu ngo ziherereye mu murenge wa Muganza, hashyizwho icyumweru cyahariwe isuku aho abaturage berekwa n’abayobozi uburyo bwo gucukura ingarani, kubaka udutanda tw’ibyombo ndetse no gucukura imisarane doreko wasangaga henshi mu ngo bitaharangwa. Ubutumwa bwagiye bugarukwaho bwashishikarizaga abaturage ko buri wese yagira uruhare mu isuku kuko aribwo babasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda. Bwana Nyampundu Pacifique ushinzwe irangamimerere n’Ibibazo by’abaturage muri uwo murenge akaba akangurura abaturage kwita ku isuku, by’umwihariko mu ngo iwabo, bakarangwa no kugira imyamboro ikeye, kwambara inkweto, kandi aho umuntu aryama naho hakarangwa n’isuku. Ibi yabisabye kandi abafite amaresitora akorera mu murenge wa Muganza, anavuga ko hazakomeza kujya hakorwa igenzura kugirango umwanda ucike ahariho hose mu murenge wa Muganza.
Ubwo twatemberaga mu murenge wa Muganza kandi twabonye abana benshi banyuranamo bambaye imyenda ubona ko yanduye bikabije. Ni igihe kandi imvura yari ihise aho usanga bikuramo imyenda bakajya gukinira mu biziba biba byaretse ku buryo byaduteye impungenge kuko twaketse ko ibyo biziba bashobora kubikuramo indwara ziterwa n’umwanda ndetse bakaba bashobora kubihuriramo n’umubu utera Maralia dore ko muri uwo murenge isanzwe ihaboneka ku bwinshi. Iki kibazo ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza ngo burakizi kandi bwagifatiye ingamba.
Icyakora mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa by’isuku buri wese abyibonemo muri uwo murenge wa Muganza, hari gahunda ko abatindi nyakujya batishoboye bazaterwa inkunga mu gucukura imisarani.
RUSIZI: Indwara y’ibibembe yarahagurukiwe
Tariki ya 02 Ugushyingo 2011, ku kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo habereye igikorwa cyo gukangurira abantu bagaragaraho ibimenyetso by’indwara y’ibibembe kwihutira kugana amavuriro abegereye kugira ngo basuzumwe bityo abo igaragayeho bahabwe imiti hakiri kare kuko iyo itinze ibyara ubumuga bukomeye.
Icyo gikorwa cyari gihagarariwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima by’umwihariko abakora mu gice gishinzwe kuvura no gukumira indwara y’ibibembe. Bwana ZAWADI Jean Paul ushinzwe kurwanya indwara y’ibibembe muri MINISANTE yavuze ko indwara y’ibibembe ishobora kuvurwa igakira ari nayo mpamvu ahamagarira abagaragaza ibimenyetso byayo kwihutira kugana amavuriro abegereye kugira ngo abaganga batangire kubakurikirana ndetse avuga ko akarere ka Rusizi kaza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu kugaragaramo indwara y’ibibembe cyane cyane mu duce duhana imbibi n’Igihugu cy’Uburundi ari nayo mpamvu bahisemo ibigo nderabuzima bya Bugarama na Nyabitimbo kuko bikorera mu mirenge ya Bugarama na Butare yombi ikora kuri icyo gihugu.
HABIYAMBERE Richard ushinzwe kurwanya indwara y’ibibembe mu karere ka Rusizi na Nyamasheke yatangarije Indatwa Magazine ko uwo ariwe wese waba ugaragaraho ibibara ku mubiri ko agomba kujya kwisuzumisha ku ivuriro rimwegereye hakiri kare kugira ngo abaganga babashe kugaragaza niba koko yaba abiterwa n’indarwa y’ibibembe yamufashe bityo ahite avurwa vuba ataranduza abandi dore ko indwara y’ibibembe yandura, cyakora avugako iyo ndwara ivurirwa ubuntu.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo HARINDINTWARI Olivier yavuze ko iyo ndwara ahanini ikunze kuzanwa muri ibyo bice n’Abarundi batembera mu mirenge ihana imbibi n’uburundi akaba ari nayo mpamvu bafashe icyemezo cyo gukangurira Abarundi baturanye bafite ibimenyetso byayo kuza ku kigo nderabuzima bakisuzumisha bityo uwo igaragayeho nawe akavurwa nk’abandi kandi ku buntu.
Abagaragaweho n’indwara y’ibibembe mu bice iki kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo gikoreramo bagera kuri 45 ariko bamaze kwibumbira muri koperative ibafasha kwihangira imishinga iciriritse kandi ikanabafasha kwiteza imbere kuko n’ubusanzwe bifasha MINISANTE kubagezaho inkunga.