Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye tariki ya 17/09/2011, mu muakipe ya yitabiriye harimo n’ikipe y’Akarere ka Rusizi ESPOIR FC, ku munsi w’intangirio hakinwe 4.
Dore uko amakipe yatsindanye
Kiyovu Sports 2-1 Nyanza FC
Police FC 4-0 Amagaju
Mukura Vs 0-0 Etincelles FC
APR FC 1-0 Espoire FC
Naho tariki i ya 21/09/2011 Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yarakomeje ku munsi wayo wa kabiri,mu mikino itandatu yakinwe, imikino itatu amakipe yagabanye amanota nyuma yo kunganya, naho indi mikino itatu amakipe yabashije gutahana amanota 3. Icyakora nkuuko byangendekeye Espoir FC ku munsi wambere wa Champion nubundi yongeye kutakaza manota 3 nyuma yo gutsinirwa iwayo n’ikipe ya Etincelles , uyu mukino ukaba ari umwe muyigeze kwitabirwa ariko abafana bakaba baravuye kuri Stade ya RUSIZI bimyiza imoso,ariko hanibazwa ukuntu Espoir yatsinzwe n’APR FC1-0 kuri Stade I Nyamirambo hanyuma ikazagutsindana Etincelles 3-1 yanasuwe.
APR FC Marines FC
Rayon Sports Mukura VS
Amagaju FC AS Kigali
Nyanza FC La Jeunesse
Espoir FC Etincelles FC
Kiyovu Sports Police FC
Uko amakipe ahagaze :
Kuwa gatandatu tariki ya 24/09/2011 kuri Stade Regional i Nyamirambo habereye umukino wo ku munsi wa gatatu muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yarakomeje .
Police FC 3-0 Espoir FC (FERWAFA)
Nubwo hataramenyekana igihe champion izakomereza kuko habanje kuba ikiruhuko kubera ko ikipe y’igihugu Amavubi yagomba gukomeza imyitozo ku mukino uzayihuza n’ikipe ya Benin, bamwe mu bakinnyi ba Espoir batangaje ko ikizere cyo kwitwara neza kikigahi kandi bakaba bagiye gukosora aho byapfiriye mu gihe gishize, bagasaba n’abafa gukomeza gukunda ikipe yabo , twakwibutsa ko ikipe ya Espoir FC aribwo ikizamuka mu kiciro cya mbere, ariko nanone nuko abayishinzwe bakwiye kuyibahafi byaba ngombwa hagashakishwa n’abandi bakinnyi bo kunganira abamaze kuboneka.