Tariki ya 28 Ukuboza 2011 nibwo Umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi nibo babaye aba mbere mu karere ka Rusizi mu kurangiza kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’ubwiherero 15, bikaba byaranatashwe ku mugaragaro.
Abaturage bo mu murenge wa Bugarama kimwe n’abayobozi b’uwo murenge wa Bugarama, kuri ubu bari mu byishimo by’uko aribo baciye agahigo ko kurangiza kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 hamwe n’ubwiherero bwayo. Mu mvugo zaranze ibyo birori zagaragazaga ko kuba barashyize umwete mu kubaka amashuri ari ukwishakira ibisubizo no gufasha Perezida wa Republika kugeza abanyarwanda ahantu hakwiye nkuko yabibasezeranyije. Umubyeyi uhagarariye abandi akaba yashimye buri mubyeyi wagaragaje uruhare mu iyubakwa ry’ibyo byumba, anabasaba guhaguruka bagafasha mwarimu mu burere bw’abana no kubohereza ku ishuri. Ibyo akaba ari nabyo basabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Bwana Gatera Egide, wavuze ko ibanga ryakoreshejwe kugira ngo bese uwo muhigo , ari ubufatanye no kwiha agaciro kw’abayobozi n’abaturage ndetse no kuba abaturage bararushijeho gushishikara kuko bashimirwa mu ruhamwe uruhare bagira mu bikorwa by’amajyambere.
Bwana Gatera Egide yanavuze ko amafaranga yagiye kuri ayo mashuri afatika yabanyuze mu ntoki agera kuri miliyoni 14 yunganirwa n’umuyobozi w’Akarere wungirije w’Imibereho myiza Nirere Francoise werekanye ko uruhare rw’abaturage muri iki gikorwa ari ntagereranywa dore ko bubatse ibyumba 6 bikinze n’intebe n’imisarani 15
Uyu muyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe imibereho myiza , Madame NIRERE Françoise , akaba asaba n’indi mirenge kwikubita agashyi ikarangiza icyo gikorwa . Twababwira ko kuboneza urubyaro nabyo byagarutsweho; Ubutumwa bwatanzwe bukaba bwarakanguriraga abaturage kugaragaza impinduka mu myumvire agamije kunoza imibereho myiza kandi mishya aho mu murege wa Bugarama. Twabibutsa mu karere ka Rusizi hiteguwe gutahwa ibyumba 216 n’ubwiherero 648, ni ukuvuga ko muri ibyo 216, harimo n’ibyumba 108 byari byarasenywe n’umutingito n’ibindi 108 bizigirwamo n’abana bo mu mashuri ya 12ybe. Naho kuba ibyumba byari biteganyijwe kubakwa ari byinshi ngo byaba biri mu byatumye imirimo yo kurangiza kubaka itinda.