Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2012, ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko mu butaka bwahitwa i Kigenge, murenge wa Giheke, ho mu karere ka Rusizi, haba hari amabuye y’agaciro. Iyo nkuru ikaba yarasakaye nyuma yaho bitangajwe na sosiyete SAPHIR MINERS yo mu gihugu cya Tailande, iyi kandi ikaba yari imaze igihe kitari gito ikora ubushakashatsi muri aka akarere, none inkuru yabaye impamo ko SAPHIR ari yose mu butaka bwaho i Kigenge, mu murenge wa Giheke, ndetse no muyindi mirenge iwukikije, ndetse kri ubu; abayavumbuye bamaze no guhabwa ibyangombwa bibemerera kuyacukura.
Ni muri urwo rwego habaye inama yahuje ubuyobozi n’abaturage baho i Giheke, aho umuyobozi w’iki gikorwa cy’ubucukuzi bwayo mabuye Bwana SMOKHIT SOTKAEW, yatangaje imiterere y'ubwo bucukuzi, icyo bifuza kubaturage bafite amasambu arimo ayo mabuye, n’ inyungu bazabigiramo.
Zimwe mu nyungu abaturage bafite amasambu yabonetsemo amabuye bazagira ni uko bazahabwa akazi muri icyo gikorwa , bakazakorerwa imihanda, ndetse ako gace kakagezwamo n’amashanyarazi, naho icyo bifuza kubaturage akaba ari imibanire myiza.
Umukozi ushinzwe ibidukikije ku karere ka Rusizi, Bwana Nsabimana Ezechier mu bisobanuro yahaye abaturage, ngo ni ukumenya ko ari umushinga w’amajyambere kandi ugamije iterambere ritabaheza, bityo abasaba ko bazarangwa n’imikorere n’imikoranire myiza .Uyu mushinga wo gucukura amabuye mu Karere ka Rusizi, biteganyijwe ko uzakoresha abakozi 300 bazacukura ayo mabuye, mu mirenge ya GIHEKE,NKANKA na GIHUNDWE yo mu Karere ka Rusizi.