AMAKURU Y'INGENZI
Ikaze
Welcome Message
Tumenye Rusizi
Ubuyobozi
Ubuyobozi
Ibyingenzi
Amatangazo
Amasoko n'akazi
Documents
Amakoru
Ibyingirakamaro
E-Mboni System
FEATURES
Andikira Meya
FEEDBACK
Amafoto
Ibibazwa cyane
Staff E-mail
ABATERANKUNGA
RDB
MINALOC
Connect with us
Facebook
Twitter

Havumbuwe amabaye y’agaciro yo mu bwoko bwa SAPHIR

 

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2012, ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko mu butaka bwahitwa i Kigenge, murenge wa Giheke, ho mu karere ka Rusizi, haba hari amabuye y’agaciro. Iyo nkuru ikaba yarasakaye nyuma yaho bitangajwe na sosiyete SAPHIR MINERS yo mu gihugu cya Tailande, iyi kandi ikaba yari imaze igihe kitari gito ikora ubushakashatsi muri aka akarere, none inkuru yabaye impamo ko SAPHIR ari yose mu butaka bwaho i Kigenge, mu murenge wa Giheke, ndetse no muyindi mirenge iwukikije, ndetse kri ubu; abayavumbuye bamaze no guhabwa ibyangombwa bibemerera kuyacukura.

Ni muri urwo rwego habaye inama yahuje ubuyobozi n’abaturage baho i Giheke, aho umuyobozi w’iki gikorwa cy’ubucukuzi bwayo mabuye  Bwana SMOKHIT SOTKAEW, yatangaje imiterere  y'ubwo bucukuzi, icyo bifuza kubaturage bafite amasambu arimo ayo mabuye, n’ inyungu bazabigiramo.

Zimwe mu nyungu abaturage bafite amasambu yabonetsemo amabuye bazagira ni uko bazahabwa akazi muri icyo gikorwa , bakazakorerwa imihanda, ndetse ako gace kakagezwamo n’amashanyarazi, naho icyo bifuza kubaturage akaba ari imibanire myiza.

Umukozi ushinzwe ibidukikije ku karere ka Rusizi, Bwana Nsabimana Ezechier mu bisobanuro yahaye abaturage, ngo ni ukumenya ko ari umushinga w’amajyambere  kandi ugamije iterambere ritabaheza, bityo abasaba ko bazarangwa n’imikorere n’imikoranire myiza .Uyu mushinga wo gucukura amabuye mu Karere ka Rusizi, biteganyijwe ko  uzakoresha abakozi 300 bazacukura ayo mabuye, mu mirenge ya GIHEKE,NKANKA na GIHUNDWE yo mu Karere ka Rusizi.

GEO STRUCTURE
Location
rusizi map
IMIBEREHO MYIZA
Ubuzima
Imyidagaduro
Ibikorwa Remezo
Uburezi
Umuco
Abatishoboye
Ubutaka n'imyubakire
Umubare w'abacitse ku icumu
Ubwisungane mu kwivuza
UBUKUNGU
Ubuhinzi
Inganda
Ishoramari
Ubukerarugendo
Imishinga
Ubucuruzi
Imisoro
POLITIKE
Imiyoborere Myiza
Imihigo
Ubutabera
Itorero
Rusizi News
 
Copyright Republic of Rwanda, RUSIZI District