GENERAL INFORMATION
Home
Welcome Message
About the District
Administration
Services
Indatwa Magazine
Announcements
Tenders and Jobs
Documents
UDUSHYA
Usefull Links
E-Mboni System
FEATURES
Mail to the mayor
FEEDBACK
Photo Gallery
FAQs
Staff E-mail
PARTNERS
RDB
MINALOC
Connect with us
Facebook
Twitter

UMUNSI W'UMUSORESHWA

Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2010, guhera saa tatu za mu gitondo (9H00), kuri Stade y’Akarere ka Rusizi, hateraniye inama ngaruka cyumweru yo gusuzuma aho imyeteguro y’umunsi Mukuru w’Umusoreshwwa uteganijwe kubera ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Rusizi tariki ya 12 Kamena. Iyo nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, ikaba yibanze ku ngingo zikurikira:

  1. Gusuzuma ibyari byemejwe mu nama yabanje yo ku wa 20/05/2010 no kureba ibyakozwe
  2. Kurebera hamwe abasabye gukora za publicité muri stade no gutanga imyanya y’aho bazazikorera
  3. Isuku rusange mu mujyi wa Rusizi ndetse n’ahandi
  4. Ibindi byihutirwa

 

Nyuma yo gusuzuma ingingo ku yindi hemejwe ibi bikurikira:

a)      Ingingo ya mbere: Ibisabwa gukorwa

Muri rusange ibyinshi mu byari byemejwe biri gukorwa, n’ubwo bigaragara ko bitari kwihuta ngo bibe byarangiye ku matariki byari byemejwe kurangiriraho. Ariko by’umwihariko, kuri iyi ngingo, abari mu nama bongeye gushimangira ibi bikurikira:

-      Mu Mujyi wa Rusizi, hakenewe gucanirwa (éclairage public). FSP ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge bakaba basabwe gushishikariza abafite inyubako ku mihanda kujya bacana nijoro amatara yo hanze amurika ku mabaraza y’inyubako zabo.

-      RRA yasabwe gukurikirana vuba ibijyanye n’imodoka ya Refrigerateur ikenewe kuba ihari mu munsi mukuru.

-      Intebe zizaboneka ni iz’imyanya 7000, ariko zikaba zinyanyagiye hirya no hino mu Karere. Bityo hakaba hazitabazwa imodoka na carburant mu kuzizana no kuzitirura. Kuri iyi ngingo, Magerwa yashinzwe iki gikorwa cyo kuzitwara, ariko na RDF ikaba yemeye kuzatanga imodoka hanyuma MAGERWA igatanga amavuta. Abashinzwe gukurikirana iki gikorwa cy’intebe ni Nyunga Augustin (RRA), Aimable (Magerwa), Lt Joseph Muzigirwa (MINADEF), Ezechiel Nsabimana (Akarere), Alphonse (Caritas). Izi ntebe zigomba kuba zashyikijwe kuri Stade ku wa 11 Kamena 2010 mbere ya saa yine za mu gitondo (10H00), zikazatirurwa bitarenze ku wa 13 Kamena 2010.

-      Kwandika ”Stade ya Rusizi” ku mabati ntibikiri ngombwa, ahubwa bizandikwa ku rukuta inyuma ahagana ku Kagari ka Cyangugu, mu ibara ry’ubururu n’inyuguti z’umweru ndetse no ku rukuta rw’irembo rya Stade nyuma yo guteraho karabasasi.

-      Ibijyanye no gusiga amarangi, byifujwe ko byaba byarangiye ku wa gatandatu tariki 29 Gicurasi 2010.

-      Hifujwe kandi kwihutisha igikorwa kijyanye no gushaka ishinge ijyanye n’umuteguro imbere ya Tribune. Iki gikorwa cyashinzwe Secretaire Executif wa Mururu, akazaba yazigejeje kuri Stade bitarenze tariki ya 10 Kamena 2010

-      Planches de rive zigomba kujya kuri Podium zirihutirwa kugira ngo imirimo yo gusiga tribune irangirire rimwe. Iki gikorwa cyashinzwe Ir Alphonse Bimenyimana (Akarere), asabwa kuba yakirangije tariki ya 29 Gicurasi 2010.

-      Mu rwego rwo kubungabunga isuku rusange y’abaturage, hifujwe ko Reco Rwasco yakora ibishoboka byose amazi ntazabure, hanyuma Akarere gasabwa gushaka ingunguru eshanu zo guteganya amazi yo gukaraba intoki ku bavuye mu musarani. Ibi bigomba kuba bihari byibuze icyumweru kimwe mbere y’umunsi mukuru, ni ukuvuga bitarenze tariki ya 06 Kamena 2010.

-      RRA yasabwe kuvugana na Croix Rouge y’u Rwanda kugira ngo yite ku kijyanye n’amazi meza yo kunywa abaturage bashobora gukenera. Ibitaro bya Gihundwe na byo bikaba byasabwe na byo kwita kuri iki gikorwa.

-      Ibijyanye na Parking, nyuma yo kugaragaza ko guparika ku muhanda winjira muri Gereza bidatanga icyizere ko imodoka zose zaje mu munsi mukuru zahakwirwa, Police yasabwe kunoza neza parking, ku buryo yagaragaza imyanya ihari n’umubare w’imodoka zahajya ndetse no kugaragaza ibyiciro by’abashyitsi baparika aha n’aha.

-      Ibiraro biri gukorwa, ariko abari mu nama bifuje ko abari gukora iyi mirimo (Gereza) baba bayirangiye bitarenze tariki ya 29/05/2010. Byongeye kandi, Gereza yasabwe ko kuri iyo tariki yarangiza na none gukata cypres ziri inyuma ya stade kugira ngo zigaragaze ubwiza aho kuba ibihuru. Mu ingufu iki gikorwa, Secretaire Executif wa Kamembe yasabwe kuhagena umuganda wa nyuma y’ukwezi kugira ngo n’isuku yaho na yo igaragare neza.

-      Akarere kasabwe kwihutisha igurwa ry’amabendera akenewe kuri uyu munsi, ku buryo bitarenze ku wa kane tariki ya 03 Kamena 2010 yaba yabonetse. Iki gikorwa cyashinzwe Secretaire Executif w’Akarere, hanyuma imirenge ya Giheke, Mururu, Kamembe na Gihundwe bagashaka ibiti byiza bigororotse bya kuzamuraho amabendera  ndetse no kugena aho azajya ashingwa. Akarere kasabwe kandi gushaka ibyuma bibiri bizazamurwaho amabendera2 muri stade, andi abiri akazazamurwa ku biti 2 biteguye neza.

-      Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe yasabwe kwihutisha kurangiza ikibazo kijyanye n’inzu ishaje iri inyuma ya Stade kuko iteye umwanda, ku buryo mu nama itaha (ku wa kane 03 Kamena 2010) iyo nzu itagombye kuba ikiharangwa.

b)   Ingingo ya kabiri: Ibyapa byamamaza

Kuri iyi ngingo, icyagaragaye ni uko abifuza gushyira ibyapa byamamaza muri stade batitabiriye bose. Ibigo byitabiriye ni umunani bikaba byaratomboye ku buryo bukurikira:

                  

Umwanya

Aho uherereye

Uwawuhawe

1

Ku rukuta rwa tribune, inyuma y’aho ibyicaro biri (gradins), uturutse ku rwambariro werekeza kuri tribune

Bralirwa

2

Ku rukuta rwa tribune, inyuma y’aho ibyicaro biri (gradins), werekera ku muryango munini wa stade uherereye hafi n’urwibutso rwa Rusizi

TIGO

3

Ku rukuta ruturuka kuri Latrine Public kugera hafi y’igiti cy’izamu rireba kuri Cathedrale ya Cyangugu. (ingero ni 1/3 cy’urukuta)

BK

4

Ku rukuta rwavuzwe haruguru, igice cyarwo cyo hagati. (ingero ni 1/3 cy’urukuta)

MAGERWA

5

Ku rukuta rwavuzwe haruguru, igice cyarwo cya nyuma. (ingero ni 1/3 cy’urukuta)

RRA

6

Ku rukuta ruteganye n’igiti cy’amazamu y’ikibuga, uhereye mu nguni yo ku rutoki uza usanga izamu (Ingero ni 1/3 cy’urukuta)

OCIR Thé

7

Ku rukuta rwavuzwe haruguru, igice cyarwo cyo hagati. (ingero ni 1/3 cy’urukuta)

MTN Rwandacell

8

Ku rukuta rwavuzwe haruguru, igice cyarwo cya nyuma, ahagana ku muryango munini usohoka ugana kuri Gereza. (ingero ni 1/3 cy’urukuta)

KCB

 

 

N. B.: Hari uruhande rundi rwasigaye, ruteganirijwe abatashoboye kuboneka kimwe n’abandi bashobora kumva bakeneye aharuta aho babonye. Biramutse bigaragaye ko nta bandi bifuza imyanya, RRA izategura neza ahasigaye.

Abahawe imyanya bose besabwe gutegura vuba ibyapa byabo byamamaza ku buryo baba babishyize ku nkuta bitarenze ku wa kane tariki ya 10 Kamena 2010.

 

c)   Ingingo ya gatatu: Isuku muri rusange

Kuri iyi ngingo, abari mu nama bifuje ko yasuzumirwa kuri terrain, kugira ngo abitabiriye bose barebe aho imyiteguro igeze. Ahasuwe hose hagaragaje ko isuku ikiri nke cyane, maze bifuza ko imirenge ya Kamembe, Mururu, Gihundwe na Giheke bihatira gushyiramo intege mu gusukura imihanda iri mu mirenge yabo, gushishikariza abaturage gukura ibihuru biri kku masambu yabo cyane cyane ku munsi w’umuganda rusage uteganijwe ku wa 29/05/2010, ku buryo bitarenze ku wa 03/06/2010 isuku yagombye kuba yagaragaye mu mujyi hose. Akarere kasabwe gushishikariza abaturage gatanga amatangazo kuri Radio y’Abaturage kugira ngo iki gikorwa kirusheho kwihuta.

Akarere kasabwe nanone gusiba ibinogo biri mu mujyi naho ku muhanda Pendeza – Aéroport hagakorwa na Regie des Aéroports. Akarere kasabwe gutanga itangazo kamenyesha abafite ibyapa ku mihanda bose ko babivugurura cyangwa bakabivanaho bitarenze ku wa 05/06/2010.

d)   Ingingo ya kane: Ibindi byihutirwa

Ø  Abazakora defile bose bagomba kuba bagejeje ku karere urutonde rugaragaza imyirondoro y’abazakora défilé. FSP yasabwe kwihutisha aya malisiti ikayashyikiriza Akarere bitarenze ku wa mbere 31/05/2010, ari na bwo abazakora defile bazitoza guhera saa cyenda (15H00). Akarere na none kasabwe gutegura urutonde rw’Abashyitsi bako bazaba bitabiriye ibi birori ndetse no kwibuka kureba ko Intara y’Iburengerazuba yatumiye abo igomba gutumira.

Ø  Abitabiriye inama basabye ko Mme Immaculée (La Petite Colline) na Françoise NIRERE bategura abana bazatanga indabo; uko izi ndabo zizatangwa bikazemezwa mu nama itaha.

Ø  Mobilisation y’abaturage na yo yarakozwe. Abo mu mujyi bashoboye kugera kuri Stade basabwe kuzahagera saa 6h00 za mu gitondo. Akarere kasabwe gukurikirana imirenge ya kure ngo igaragaze uburyo izageza abaturage bayo mu munsi mukuru, ndetse no kuzana urutonde rw’abazitabira bitarenze ku wa mbere 31/05/2010.

Ø  Mu nama itaha yo ku wa 03/06/2010, hazagenwa uko abantu bazicara mu kibuga.

Ø  Abatumirwa bazaturuka mu tundi turere, bazemezwa n’Inama y’Umutekano yaguye y’Intara izabera mu Karere ka Rusizi ku wa kane tariki ya 03/06/2010.

Ø  Arc de triomphe zizubakwa ni 5: Giheke mu rubibi na Nyamasheke, ku Cyapa (Gihundwe), Kadasomwa (Kamembe), kuri Electrogaz (Kamembe) ndetse no ku irembo rya Stade (Kamembe). Imirenge bireba yasabwe gukurikirana iyubakwa zayo ariko Akarere kakabafasha kabaha ibikoresho bikenewe ku wa 31/05/2010, bikaba byashinzwe umukozi w’Akarere witwa Nsabimana Ezéchiel.

Ø  Kuri MAGERWA, basabwe kwihutisha gushyira mu biro zabo utudobo dushyirwamo imyanda.

Ø  Umurenge wa Mururu wasabwe gushyira isuku ku muhanda ugana kuri Magerwa ndetse no gutegura abaturage bayituriye kugaragaza isuku ku nyubako zabo ndetse no ku myambaro.

Ø  Ibindi byasuzumwe: Humviswe abateguye imivugo n’indirimbo mu rwego rwo kubagira inama, maze babiri muri bo basabwa ko bakosora imivugo n’indirimbo zabo bakongera kubigarariza inama itaha kugira ngo byemezwe. Mme NIRERE Françoise, Mme Immaculée (La Petite Colline) na Gerard (RRA) basabwe gukurikirana iki gikorwa.

 

Inama yashoje imirimo yayo saa saba n’igice (13H30), maze hakurikiraho gusura ibikorwa by’isuku y’Umujyi wa Rusizi.

 

 

Location
rusizi map
SOCIAL WELFARE
Health Care
Sports
Infrastructure
Education
Culture
Vulnable groups
Land and Housing
Genocide survivors List
MUSA
ECONOMY
Agriculture
Industry
Investment
Tourism
Projects
Trade
Taxation
POLICY
Good governence
Performance Contract
Justice
Itorero
Rusizi News
 
Copyright Republic of Rwanda, RUSIZI District