GENERAL INFORMATION
Home
Welcome Message
About the District
Administration
Services
Indatwa Magazine
Announcements
Tenders and Jobs
Documents
UDUSHYA
Usefull Links
E-Mboni System
FEATURES
Mail to the mayor
FEEDBACK
Photo Gallery
FAQs
Staff E-mail
PARTNERS
RDB
MINALOC
Connect with us
Facebook
Twitter

RUSIZI: Umushinga Catalist ugiye guteza imbere Ubuhinzi bw’Umuceli n’Urutoke



UBUHINZI BW'UMUCERI N'URUTOKI NI KIMWE MUBIHINGWA BY'INDATWA MURI RUSIZI

Kuva kuri uyu wa kabiri, tariki ya 24 Nyakanga 2012, mu karere ka Rusizi hatangiye ibiganiro bizamara iminsi 2 kuri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bw’umuceli n’urutoki mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.Ibi biganiro byitabiriwe n’abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize akarere ka Rusizi na Nyamasheke, abakangurambaga b’ubuhinzi bw’urutoke n’umuceli, abayobora amakoperative y’ubuhinzi ndetse n’abahagarariye abahinzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara za Kivu y’amajyepfo n’amajyaruguru.

Ubwo yabitangizaga ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’amajyambere Bwana Marcel Habyarimana, yatangajeko impamvu byateguwe ari ukugira ngo abatuye utu turere bashobore kwihaza mu biribwa kandi banasagurire amasoko, kuko ubusanzwe tuzwiho kugira ubutaka bweraho urutoke ndetse n’ubuso bunini bw’ibishanga bihingwamo umuceli ku bwinshi.

Iyi gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bw’umuceli n’urutoke, imaze imyaka igera kuri 4, itangijwe n’umushinga Catalist, uterwa inkungu n’ambasade y’abaholandi mu karere k’ibiyaga bigari , mu Rwanda ukaba ushyirwa mu bikorwa n’umuryango IFDC. Ahanini rero ngo ibyo biganiro bitezweho kuzavamo igenamigambi ry’imyaka 4 rikazakoresha mu gufasha abahinzi, gutuma bagira umusaruro mwiza kandi mwinshi, kwihaza no gusagurira amasoko, kandi harengerwa ibidukikije. Bwana Musabimana Patrice ushinzwe ishami ryo kwihaza mu biribwa muri ARDI, yasobanuye ko ibi biganiro bizatuma abahinzi barushaho gukurikiranwa, kandi hakumvwa ibyifuzo byabo n’icyo bafashwa ngo ubuhinzi bw’umuceli n’urutoke burusheho kuba kimwe mu bbizamura ubukungu bw’u Rwanda, kandi bikagera no ku isoko bidahenze.

Biteganyijwe ko abahinzi bazegerezwa imbuto, bagahabwa ifumbire n’amahugurwa ku mihingire y’urutoke n’umuceli nyuma umusaruro babonye bagafashwa mu bikorwa byo kuwongerera agaciro.

Mu butumwa bw’ingenzi bashyikirijwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Ushinzwe Ubukungu, Bwana Habyarimana Marcel; yasabye ababyitabiriye  kongera imbaraga muri gahunda yatangijwe na Leta mu by’ubuhinzi, bagafasha abahinzi kwihaza mu biribwa, kandi bagasagurira isoko, no gushishikariza inganda zishingiye ku buhinzi kwihatira gukorana n’abahinzi.

Mu rwego rw’ubuhinzi bw’urutoke, ubu mu Karere ka Rusizi, hatangiye gahunda yo guteza icyo gihingwa imbere mu mirenge ya Mururu, Gashonga, Rwimbogo na Nzahaha, naho mu Karere ka Nyamasheke urutoke ruboneka mu mirenge ya Bushekeri na Kagano; mu gihe muri Bugarama hari igishanga gihingwaho umuceli ku buso bwa ha 1500



Location
rusizi map
SOCIAL WELFARE
Health Care
Sports
Infrastructure
Education
Culture
Vulnable groups
Land and Housing
Genocide survivors List
MUSA
ECONOMY
Agriculture
Industry
Investment
Tourism
Projects
Trade
Taxation
POLICY
Good governence
Performance Contract
Justice
Itorero
Rusizi News
 
Copyright Republic of Rwanda, RUSIZI District