RUSIZI: Ari mu maboko ya police azira kurwanya inzego z’umutekano
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nyakanga 2012, ahagana mu masaha ya saa kumi ( 16h00) z’umugoroba nibwo umusore witwa Iyakaremye Théogène wo mu kagari ka Kamashangi, mu murenge wa Kamembe yateje umutekano muke mu isoko, aho yadutse muri bagenzibe atangira kubakubita. Ubwo yakoraga urwo rugomo, rwo guhohotera bagenzi be yitwaje ko abarusha imbaraga, abari mu isoko rya Kamembe bihutiye gushaka inzego z’umutekano zihageze zisanga uyu musore yaciye ibintu akazi kahagaze abasirikare bagize ngo bamubuze guteza imvururu, nabo atangira kubafata mu ijosi.
Muri ako kanya nibwo Police yahageze, uwo musore Iyakaremye Théogène abakubise amaso ariruka, icyakora kubufatanye bw’abaturage n’inzgo z’umutekano arafatwa. Nubwo mu by’ukuri ntakintu gifatika cyamenyekanye cyaba cyaratumye yahuka muri bagenzibe agatangira gukubita, abo twaganiriye nabo batashatse kwivuga amazina batubwiye ko ashobora kuba yarabitewe no kunywa ibiyobyabwenge ubundi ngo akaba yarashakaga kwereka bagenzibe ko ariwe ufite imbaraga, bityo akaba agomba kuzajya ategeka insorersore zose zirirwa mu isoko rya Kamembe, kenshi usanga nta n’umurimo ufatika ziba zihafite.
Kuri ubu, Iyakaremye ari mu maboko ya Police kugira ngo basuzume icyaba kimutera kubuza abantu umutekano . Gusa urubyiruko rusabwa kwirinda urugomo, n’ikindi kintu cyose cyabatera guhanwa, ahubwo rugashaka icyaruteza imbere, kuko ubundi imbaraga rufite zidashobora kugira ikindi zibagezaho uretse kubateza imbere; bitabaye ibyo ibihano bigenwa n’amategeko y’amakosa rukora birabategereje.