RUSIZI: Ambasaderi w’Amerika, arashima intera igezweho mu gukumira SIDA
Kuva kuri uyuwa gatatu, tariki ya 25 Nyakanga 2012, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda Donald Koran ari kumwe na Peter Malnar uhagarariye USAID mu Rwanda basuye Akarere ka Rusizi. Intego y’uruzinduko rwe, kwari ugusura ibikorwa by’umushinga FHI Raods 360 mu ri aka karere, no kumenya niba koko inkunga uhabwa ikoreshwa ibyo yagenewe.
Muri uru ruzinduko rwe yasuye inzu ikorerwamo na Koperative y’abagore bo muri Mururu (COFEMU) mu murenge wa Kamembe, ikigo nderabuzima cya Gihundwe, ndetse asura n’abanyamuryango ba Koperative iroba kandi igicuruza ibikomoka mu Kiyaga cya Kivu (CODEPEC).
Nkuko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Umushinga FHI Roads mu Rwanda Bwana Didie Kamali Rukabu, yabwiye abanyamakuru ko, binyuze mu kigega gishinzwe iterambere ry’abaturage USAID, Leta y’Amerika ifasha akarere ka Rusizi kwita ku buzima bw’abaturage, hakumirwa icyorezo cya SIDA; bigakorwa binyuze mu mushinga FHI Roads 360 Rusizi. Ubusanzwe uyu mushinga amafaranga uhabwa uyakoresha mu bukangurambaga bushingiye ku kurwanya icyorezo cya SIDA, gufasha ababana n’ubwandu kubona imiti, kubatera inkungu mu mishinga iciriritse igamije kubakura mu bukene ngo abakora umwuga mubi w’uburaya babashe kuwureka, ndetse n’inama z’uko bagomba kwifata ku bamaze kwandura. Ni muri urwo rwego uyu mushinga ukurikirana indaya zigera ku 1112 harimo 612 zo mu mujyi wa Rusizi na 500 zibarizwa mu ri centre ya Bugarama site, zose zifite imyaka iri hagati ya 14kugeza kuri 34; dore ko 53% byazo zibana n’ubwandu bw’akagakoko gatera Sida, hakiyongeraho no gahunda yo gukurikirana abashoferi batwara amakamyo bagera kuri 800, bakoresha imipaka ya Rusizi ya I, II, Kamanyora igabanya u Rwanda na Congo ndetse na Ruhwa ugabanya u Rwanda n’uburundi.
Mu byo Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda yishimiye, bimaze gukorwa mu karere ka Rusizi, ni igikorwa cyo kugabanya no gukumira ikwirakwiza ry’ubwandu bw’akagokoko gatera SIDA, nkuko biri no muri gahunda yaLeta aho mu gihe kiri imbere, ubwandu bushya butagombak urenga 1.5% mu gihe kuri ubu ari 3% mu gihugu hose, gufasha ababana nabwo gukomeza kubaho bafashwa mu mishinga iciriritse, hakiyongeraho inyubako yahawe ikigo nderabuzima cya Gihundwe, ifasha mu gukurikirana abagore banduye kubyara abana bazima, no gusuzuma no gutanga imiti ku cyorezo cya SIDA. Mu buhamya bwatanzwe n’indaya zari zitabiye uru ruzinduko, zashimiye igihugu cy’Amerika, kuba cyaratanze inkunga yabafashije kwitinyuka no kwigisha abantu kutabaha akato, kuko mbere y’uko umushinga FHI Roads itangira mu mwaka wa 2007, ngo bari bameze nkabatereranywe, ariko kuri ubu bakaba bafite icyizere cyo kubaho, kuko benshi muri bo, basubijwe mu mashuri, abandi bagana imyuga inyuranye; kuri bon go ubuzima bwongeye kuba bwiza.
Umushinga FHI Roads, ukorera mu bihugu 8 muri afurika n’u Rwanda rurimo, ukaba wibanda ku bashobora kugira ibyago byo kwandura no gukwirakwiza vuba viruzi itara SIDA kubera imiterere y’ubuzima bwabo cyangwa akazi kabo, urugere rwatanzwe n’umuyobozi wa FHI ROoads, Bwana Didier Kamali ngo abo ni abazwi ku zina ry’indaya, abashoferi batwara amakamyo manini, abapolici n’abasirikare.
Iki gikorwa, cyari kitabiriwe n’ Abayobozi mu Karere ka Rusizi; uwungirije ushinzwe Ubukungu n’imari, Bwana Habyariman Marcel; ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Mme NIRERE Françoise, bombi bakaba bashimye uruhare rw’umuryango FI Roads 360 binyuze mu nkungu uhabwa na USAID, mu gukumira indwara ya SIDA, ndetse basaba ko byakomeza. Ni igikorwa cyari kitabiriwe n’ubuyobozi bw’Ingabo ndetse na Police mu Karere ka Rusizi