Rusizi : Ntibakiri aboro ahubwo babaye aborozi umuti
Abaturage bibumbiye mu matsinda y’abatishoboye, ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida n’abashegeshwe na jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, bo mu mirenge ya kamembe, Mururu, Gihundwe, Giheke na Nkanka ho mu karere ka Rusizi baratangaza ko ikiciro cy’aboro bagisezereye bagatangira urugendo rwo kuba aborozi.
Ibi aba baturage barabitangaza, tariki ya 26 Nyakanga 2012, nyuma yo gushyikirizwa inka 45, bagenewe n’umushinga Mission of Hope Rwanda ku bufatanye na Global Fund, hagamijwe kuvana aba baturage mu bukene.
Nk’uko aba baturage babitangaza, ngo izi nka bahawe zizabageza ku ntambwe ishimishije y’ubukungu. Nyirabahinzi Bertha atuye mu murenge wa Giheke agira ati : « kimwe na bagenzi banjye twahawe inka tuzazitaho neza, maze zidufashe kwiteza imbere, imirire irusheho kunoga, ifumbire idufashe kweza cyane, amata tuyagurisheho andi yutanywe, mbese bizadufasha kurwanya ubukene , kandi korora ntibizatugora kuko babiduhereye amahugurwa ». Kuri bo ngo babona ibyo bitaga inzozi bimaze kuba impamo, kuko ngo ubu batakitwa aboro, ahubwo babaye aborozi. Bavuga kandi ko nta ndwara zituruka ku mirire mibi zizongera kurangwa mu miryango yabo, ndetse ngo n’ingorane mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ntizizongera kubaho, ndetse bakazaziturira n’abandi batishoboye nkabo.
Ku ruhande rw’umushinga Mission of Hope Rwanda, umuhuzabikorwa wawo ku rwego rw’akarere ka Rusizi Madamu Scovia NARAME, avuga ko izi nka bahaye aba baturage zizabagirira akamaro bo ubwabo, kandi ngo zikanakagirira abaturanyi babo. Aha rero akaba anaboneraho gusaba aba bahawe inka kuzitaho neza nk’uko bikwiye, akanasaba ubuyobozi bw’akarere n’imirenge gukurikirana uko izo nka zizaba zifashwe mu matsinda yazihawe.
Umukozi ku karere ka Rusizi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo Bwana Oscar Niyonsaba, asaba aba abaturage bahawe inka kuzitaho, maze zikabavana mu rwego rumwe zikabageza mu rundi. Avuga kandi ko akarere gafatanije n’abashinzwe ubworozi mu mirenge, bazakurikirana imibereho yazo, zigaterwa intanga ku gihe, kandi ngo aba bazihawe ntibakwiye kuzibangurira ku mafizi asanzwe kuko nta musaruro zabaha.
Umushinga Mission of Hope Rwanda uretse gutanga izi nka, wanageneye buri tsinda amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani yo kwita kuri izi nka zigurirwa imiti n’ibindi byangombwa nkenerwa.