Igishushanyo mbonera cy' Akarere ka Rusizi
18
Imirenge
93
Utugali
596
Imidugudu
485539
Abaturage (2022)
940.95
Ubuso (Km2)
871
Ubucucike (Km2)
Ibyo wamenya kuri RUSIZI
karere ka Rusizi karangwa n’umutekano usesuye gakomora ku baturage bako bafatanije n’ingabo na Polisi by’igihugu. Uretse Ikiyaga cya Kivu akarere ka Rusizi karangwamo ibintu nyaburanga byinshi byakurura ba Mukerarugendo: Amashyuza ya Bugarama, Ikiyaga cya Kivu, ishyamba rya cyamudongo, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Umugezi wa Rusizi uzwiho kuba isoko y’amashanyarazi akoreshwa mu muryango w’ibihugu bihuriye ku biyaga bigari (CEPGL), Ikibuga cy’Indege cya Kamembe n’ibigega bya MAGERWA.
Ni Akarere kera ibihingwa byose, haba ibihingwa ngengabukungu na ngandurarugo; ariko kubera ko akarere gashyize imbere gahunda ya Leta yo guhinga ibihingwa biberanye n’agace runaka kandi bishobora gutunga abahinzi bikanabaha amafaranga bishowe ku isoko. Akarere ka Rusizi katoranyije ibihingwa nk’umuceli mu ikibaya cya Bugarama, Icyayi, Ikawa, Imbuto zinyuranye, urutoki, ibigori,ibishyimbo,imyumbati n’ibindi…
Mu karere ka Rusizi kandi hashyizwe ingufu mu bworozi cyane cyane Inka, ihene n’ingurube .Kubera kandi ikiyaga cya kivu, hari n’ubworozi bw’amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu ntibwibagiranye. Ubu imbaraga nyinshi zir gushyirwa mu bworozi bw’Inkoko n’inkwavu.
Inganda nazo ntizibagiranye, zaba inganda nini n’intoya. Mu nganda nini hari uruganda rwa CIMERWA rukora isima,Uruganda rutunganya Icyayi rwa Shagasha,Uruganda rwa Nyiramugengeri rwa Gishoma naho mu nganda nto n’iziciriritse harimo izitonora kawa zigera kuri 16 n’izitunganya umuceli mu buryo bugezweho zigera kuri 5.