MINISITIRI BIZIMANA JEAN DAMASCÈNE YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’AKARERE KA RUSIZI MU MUGANDA USOZA UKWEZI
Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nzeri 2026, mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi mu gihugu hakozwe Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeli 2026. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Jean-Damascène BIZIMANA, yifatanyije n’abayobozi n’abaturage bo mu karere ka Rusizi mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri aho wakorewe ku rwego rw’Akarere mu murenge wa Gihundwe mu,Kagari ka Kamatita kuri site y’imiturire ya Muhari ahahanzwe imihanda .
Uretse abaturage b’i Rusizi bari benshi cyane, uyu muganda wanitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Jean Bosco NTIBITURA,Abadepite mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite n’abandi bayobozi banyuranye.
Muri uyu muganda,hahanzwe imihanda ibiri,yose ufite uburebure bwa kilometero 2,1. Uyu muganda kandi wahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina ry’ibyuma.
Mu ijambo rye yagejeje ku baturage ba Rusizi nyuma y’umuganda, Minisitiri Dr. Jean-Damascène BIZIMANA yagarutse ku kubaka umuryango utekanye n’urubyiruko rushoboye hirindwa kandi harwanywa cyane inzoga zitujuje ubuziranenge n’inzoga z’inkorano zizwi cyane ku zina ry’"Ibyuma" zikomeje kwangiza ubuzima bw'abaturage.
Yavuze ati: “Icyuma kirakata, kiratema, kiraca; iyo kigiye mu mubiri kirawuca.” Yasobanuye ko izi nzoga zitemewe zitwara ubuzima bw’abantu benshi, zigaca intege abakozi, zikadindiza iterambere ry’umuryango ndetse n’iry’igihugu muri rusange. Minisitiri Bizimana yasabye abaturage n’urubyiruko guhagurukira rimwe bakazirwanya, bagatanga amakuru ku bantu bose bazenga cyangwa bazikwirakwiza mu miryango.
Yashimangiye ko Leta y’u Rwanda yifuza abaturage bafite ubuzima bwiza, bashoboye gukora no kwiteza imbere, aho kuba abaturage batakaza imbaraga zabo mu biyobyabwenge n’ubusinzi. Yibukije abatuye Rusizi ko iterambere ry’igihugu ritashoboka mu gihe haba hari abakiri gukwirakwiza inzoga z’inkorano zangiza ubwonko n’ahazaza h’abana.
Ubukangurambaga bwasojerubyiruko, n’abayobozi bafashe ingamba nshya zo gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge, kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere rufite abaturage bafite ubuzima buzira umuze, bashoboye gukorera igihugu cyabo. Bati twese hamwe HeheNicyuma.