Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MU KARERE KA RUSIZI HATANGIJWE IGIHEMBWE CYO GUTERA IBITI UMWAKA WA 2026-2027

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri n’inkangu no guteza imbere ubuhinzi burambye, mu Karere ka Rusizi  , ku wa 10 Ugushyingo 2026 hatangijwe ibikorwa by’igihembwe cy’itera ry’ibiti 2026–2027, byahujwe n’umushinga ugamije gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Iki gikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’Akarere mu mudugudu wa Gihango, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Mururu, ku bufatanye bw'Akarere ka Rusizi n'umuryango YALTA, uterwa  inkunga na Terrafund binyuze muri Via Foundation mu mushinga wa YALTA Initiative, ugamije kubungabunga icyogogo cy’Umugezi wa Rusizi, gusubiranya ubutaka bwangiritse no kongera ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ufite insanganyamatsiko igira iti " Igiti Cyanjye, Umurage wanjye".

 

Mu bikorwa byakozwe kuri uyu munsi, hatewe ibiti 4,700 ku buso bwa Hegitari 10. Ibiti byatewe birimo umunege, umusave, umuko, Calliandra, n'ibindi biti bivangwa n'imyaka. Uretse gutera ibiti, umushinga uteganya n'ibindi bikorwa by'ingenzi bizakorwa mu minsi iri imbere. Harimo gutera ibiti by'imbuto, gukorana n'Abarinzi b'Ibidukikije, gukorana n'aborora inzuki bafashwa guhabwa imizinga ya kijyambere, gufasha abahinga imboga n'imbuto no kubahuza n'amasoko, ndetse no gutanga akazi  ku rubyiruko mu bikorwa byose by'umushinga.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rusizi Bwana RWIRIRIZA Fred,wayoboye iki gikorwa yagarutse ku kamaro kanini ibiti bigira mu buzima bw'abaturage n'igihugu muri rusange. Yavuze ko ibiti bifasha kurwanya isuri, kubungabunga ubutaka n'amazi, kubungabunga ikirere, guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, ndetse no gutanga umusaruro mu buryo bwinshi ibiti bibyazwamo amafaranga, Yashimangiye ko gutera ibiti no kubibungabunga bidakwiye gufatwa nk'igikorwa cy'abayobozi cyangwa cy'imiryango imwe nimwe gusa, ahubwo ko ari inshingano ya buri wese, bityo buri muturage agomba kugira uruhare muri iyi gahunda yo kurengera ibidukikije.

 

Yasoje ijambo rye yibutsa abitabiriye igikorwa gahunda zitandukanye za Leta zigamije imibereho myiza y'abaturage. Muri izo gahunda harimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ari bwo Mutuelle de Santé, gahunda ya Ejo Heza, kugira isuku, no gukomeza kwicungira umutekano. Yasabye kandi abaturage gukomeza gukorana neza n'abayobozi baherutse gutorwa mu byiciro bitandukanye, kugira ngo bafatanye bubake igihugu.

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bishimiye cyane iki gikorwa biyemeza gukomeza  kubungabunga ibiti bimaze guterwa no kwirinda ibikorwa byose byangiza ibidukikije.