ABAFITE UBUMUGA MU RUGAMBA RW’ITERAMBERE

Abafite ubumuga bishimiye uyu munsi banashimira leta y’uRwanda uko idahwema kubitaho mu ngeri zose z’ubuzima.Bakaba bishimira ko abafite ubumuga badahezwa mu bikorwa bya buri munsi aho leta ikora ibishoboka byose kugira ngo buri wese ufite ubumuga ajye ahabona.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Rusizi bwana RENZAHO Faustinyagaragaje ko muri buri murenge w’akarere Rusizi hari koperative y’abafite ubumuga aho bakora ibikorwa byo kwiteza imbere bafashijwe n’ubuyobozi bw’Akarere.Umwe mu bafite ubumuga SEMBEBA Georges ati: ntabwo ufite ubumuga hano mu murenge wa Bugarama koperative yacu igizwe n’abantu barenga 100 kandi dutanga ubwisungane mu kwivuza tudahangayitse tubikesha igiceri cy’amafaranga ijana tugenda dushyira hamwe. Ati kugeza ubu nta muntu ufite ubumuga ukenera amafaranga guhera ku bihumbi bitanu kuzamura ngo abibubera cyangwa ngo ajye gusabiriza cyangwa gusebanya. Ati tworora amatungo magufi kandi tunoroza bagenzi bacu .Ibi byose tubikesha leta yacu yadushishikarije kwishyira hamwe.
Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa rusange mu karere Madamu UMUTONI Prisca wari umushyitsi mukuru yongeye kwibutsa abari bitabiriye ko uyu munsi ari ukomeza kugaragaza ko abafite ubumuga bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ko buri wese ufite atagomba guhezwa nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi yabigarukagaho. Yasoje akomeza gusaba abatabiriye uyu munsi guhora baharanira iterambere kandi badaheza abafite ubumuga.