ABAGORE BISHIMIYE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO
Ku wa 15 Ukwakira 2022 Akarere ka Rusizi kifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro. Uyu munsi ku rwego rw'akarere wizihirijwe mu murenge wa Butare aho umuyobozi w'akarere Dr.KIBIRIGA Anicet yatashye inzu yubakiwe umuryango NYAGATARE na MUKAMUGEMA Ignaciana batagiraga aho kuba.
Uyu muryango wubakiwe inzu n'inama y'igihugu y'abagore yuzuye hamwe n'ibikoresho ifite agaciro ka Frw 3.200.000

.



Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa by’ibyishimo abaturage b’umurenge wa Butare bishimiye ko uyu munsi wizihirijwe mu murenge wabo. Abagore bakaba baragaragaje ibyiza bagezeho babikesha imiyoborere myiza. Umugore MUKAMUGEMA Ignaciana waremewe na yasazwe n’ibyishimo we n’umugabo we bavuga ko bazakomeza kubungabunga inzu bubakiwe kandi ko bagiye kuba nabo intangarugero mu kubahiriza gahunda za leta.
Mu ijambo rye umuyobozi w’Akarere Dr.KIBIRIGA Anicet yashimye isuku abaturage bafite abasaba kwitabira gahunda ziteza imbere imibereho myiza yabo nk’uko insanganyamatsiko y’umunsi yabigarukagaho igira iti:”Umugore uteye imbere isoko y’ubukungu bw’igihugu.”