ABAHINZI B’UMUCERI BARISHIMIRA IBYO BAGEZEHO
Kwishyira hamwe haherewe ku bakora imirimo imwe n’inzira iganisha kw’iterambere ry’abagize iryo huriro kandi ikaba n’inzira y’ubufatanye butajegajega mu gukemura ibibazo .
Ku wa 10 Gicurasi amakoperative y’abahinzi b’umuceri bibumbiye mw’ihuriro bagaragazaga ibyishimo bitagira urugero ubwo bari mu birori byo kwishimira ibyo bagezeho.Ibi birori byo kwishimira ibyo bagezeho babikoreye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Muganza ahari hahuriye abahinzi b’umuceri bo mirenge ya Bugarama,Gikundamvura,Nyakabuye na Muganza yose igize ikibaya cya Bugarama gihingwamo umuceri. Aba bahinzi bagaragaje ko kuva leta yabahuriza hamwe muri iki gishanga cyarangwagamo intoki kera kigatunganywa neza kikaba icyo guhingamo umuceri, bafite byinshi bigejejeho haba buri wese ubarizwa muri koperative ndetse na koperative z’abahinzi b’umuceri ubwazo.
Umusaza Fulgence umwe mu bahinzi watanze ubuhamya yagize ati leta yadufashije gusaranganya igishanga ikanadutoza kubyaza umusaruro igishanga. Nari ntunze bloke cumi n’ebyiri ariko ntacyo nari nari nimariye none ubu mfite bloke enye ariko ziramfasha nishyurira abana banjye amashuri yaba ayisumbuye ndetse na kaminuza. Ubu kandi nashoboye gutura neza ku mudugudu w’icyitegererezo.
Umuyobozi w’ihuriro Antoine yagarutse ku gushima imiyoborere myiza y’igihugu yatumye Abahinzi 6655 bahinga umuceri kuri hegitari 1576 bashobora kwiteza imbere bavuye mu kajagari babagamo.
Umuyobozi w’akarere wungirije Madamu KANKINDI Leoncie yongeye gushima ko aba bahinzi bishimira ibyo bagezeho, abasaba gukomeza gukorera hamwe barwanya abashaka kunyuza umusaruro hanze ya koperative zo zikorana n’inganda.
HAMISI Jean Damascene ushinzwe amakoperative ku ntara wari umushyitsi mukuru yongeye gushimira aba bahinzi intambwe nziza bari gutera nawe akomeza kubasaba kurwanya magendu bagaharanira ko umusaruro wose unyuzwa mu nganda kuko ari byo bizarushaho guha umuhinzi inyungu nyinshi.
Back