ABANYARUSIZI BABA I KIGALI BIZEJE URUHARE RWABO MU ITERAMBERE.
Abanyarwanda,baose ari baba hanze y’igihugu, (Diaspora) ari abari mu gihugu, ari buri wese aho aherereye mu karere kaba ako avukamo cyangwa ahandi bashishikariye gushyira hamwe no gufatanya mu nzira igana iterambere ari nacyo cyerekezo cy’igihugu..
Aya n’ amagambo wumvanaga abantu b’ingeri zitandukanye bari bitabiriye inama yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Rusizi,y’iminsi ibiri ku wa 11 no ku wa 12 Werurwe 2017. Iyi namayari yitabiriwe n’abantu basaga 1000 baba abanyarusizi batuye I Kigali ndetse n’abandi bafite uruhare mu bukungu bw’aka karere bagatuyemo. Iyi nama rero ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: ?inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’akarere ka Rusizi mu Rwanda twifuza?
Ibyishimo byari byinshi mu maso y’abari bitabiriye inama bagaragazaga kunyurwa n’uyu mwanya babonye wo kuganira bose bateranye ari abanyarusizi baba I Kigali ndetse n’abatuye Rusizi bose bakora ibikorwa byaba iby’ubucuruzi ndetse n’ibindi ariko byose biganisha mu kuzamura ubukungu n’iterambere ry’aka karere. Mu biganiro binyuranye bahawe ari ibibereka ibyagezweho mu myaka irindwi ishize, amahirwe aboneka muri aka karere ndetse n’iterambere URwanda rwifuza byose byabaguyku buryo ibitekerezo byabaye byinshi byose biganisha kw’iterambere rifatanyije.
NGABONZIZA Theophile umunyarusizi uvuka mu murenge wa Gihundwe utuye mu mujyi wa Kigali yagize ati:? turashimira ubuyobozi kuko bukoze ibyari byarananiye abandi.ati ubukire n’amakuru none amakuru kw’iterambere turayasangiye, none rero ndabizeza ko tudaterwa bwoba dufite bwo kugira icyo dushora hano iwacu. Twiyemeje kugira icyo dukora kugira ngo akarere gatere imbere tubigizemo uruhare. Bityo rero bitarenze amezi atatu murabona ibyo twiyemeje nk’umurenge wa 19 wa Rusizi w’abanyarusizi dutuye Kigali bishyirwa mu bikorwa?.
Gouverineri w’intara y’iburengerazuba bwana MUNYANTWARI Alphonse mu ijambo rye yakomeje gushima iyi nama. Ati mukomeze ubu bufatanye. Hirya y’ibigaragara hari ibitagaragara kandi birerekana umuhate mufite. Naho Honorable HARELIMANA Fatou Vice perezidante w’inteko ishinga amategeko umutwe wa sena ari nawe wari umushyitsi mukuru yagize ati:? uyu n’umwanya wo gukoresha amaboko mufite iyi nama rero ikaba ibaye umwanya wo kugaragaza uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa hitawe ku bafite imbaraga bakomoka I Rusizi?.
Back