ABANYARUSIZI BATUYE KIGALI N’AHANDI MURI TUYANEMO
Muri gahunda yo guteza imbere umuturage no gufatanya na buri wese muri uyu mujyo,Akarere ka Rusizi kashyizeho gahunda kise “Tujyanemo” aho buri wese yaba abafatanyabikorwa banyuranye baba abaturage haba n’abayobozi bose bashyira imbaraga hamwe mu bikorwa hagamije kwihutisha iterambere ‘ishyirwa mu bikorwa za gahunda zinyuranye ku gihe.
Muri uyu murongo ku wa 10 Ukuboza 2022 mu karere n’ubundi muri gahunda ya “Tujyanemo” abanyarusizi batuye i Kigali n'ahandi mu gihugu baje mu karere aho batangije gahunda biyemeje yo kubakira abatishoboye 500.

Mu muganda batangiye bubaka inzu 3 ndetse banahoma inzu 1. Muri uyu muganda kandi banateye ibiti by'ubwiza by'imikindo ku nkengero z'umuhanda Kamembe-Bugarama mu rwego rwo kurushaho kugira Rusizi nziza nk'umujyi wunganira umujyi wa Kigali. Abaturage bashimye cyane iyi gahunda kubona abavuka mu karere ka Rusizi batekereza kugaruka gufasha mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage baba abavandimwe babo ndetse n’abaturanyi babo.
Nyuma y'umuganda wo kubakira abatishoboye muri gahunda ya “Tujyanemo” abanyarusizi batuye i Kigali n'ahandi batemberejwe umujyi wa Rusizi muri berekwa amahirwe y'ishoramari ari mu karere bashobora gushoramo imari
Umuyobozi w'Akarere Dr.Kibiriga yashimiye cyane abanyarusizi batuye i Kigali n'ahandi mu gihugu kuri gahunda nziza biyemeje y'umushinga wa Tujyanemo hubakwa inzu 500. Iyi gahunda ikaba itangijwe hamaze kuboneka frw miliyoni 23 kandi biracyakomeje.
Nyuma yo gutemberezwa umujyi wa Rusizi,abanyarusizi batuye i Kigali n'ahandi mu gihugu ubu bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo muri Hotel Mantis KivuMarinaBay bakaba bagaragaje ko bashimishijwe no guhurira iwabo kandi biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry'akarere
Muri iki kiganiro nyunguranabitekerezo hakomeje gutangwa inkunga yabo muri gahunda ya TujyanemoRusizi hubakwa inzu 500. Umubyeyi INGABIRE Marie Immaculée ati:ndashimira Mayor Dr.KIBIRIGA Anicet watwegereye akaduhamagara ngo duhuze ibitekerezo byo kubaka akarere kacu.