ABANYARUSIZI BISHIMIRA KUBA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YARAHAGARITSWE N’ABANA B’URWANDA.



Amagambo anyuranye yavuzwe muri uyu muhango yakomeje kunenga ubugome ndengakamere bw’abakoze jenoside bayobowe na leta mbi maze bakomeza bashima ingabo zari iza FPR inkotanyi zabohoye u Rwanda zigahagarika jenoside. KAYIHURA Theoneste warokotse jenoside watanze ubuhamya yagize ati: “turashima ingabo zabohoye igihugu zikadukiza abacanyi”. Ati:” ndashimira kandi abaturage bagize uruhare mu kuduhisha. Maze asoza agira ati: ndanashima Padiri NKUNDAYEZU Oscar uko atahwemye kwita ku batutsi bari kuri stade ya Rusizi atugemurira ifunguro igihe abandi bitari bibashishikaje.
Mu ijambo rye honorable MUKAMA Abass visi perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite wari umushyitsi mukuru yagize ati : uyu mwanya n’uwo gushima aho twavuye n’aho tugeze. Ati turashima ubutwari bwaranze ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ndasaba ko twese ubwo butwari twabugira. Yakomeje kandi gushima abaturage ba Rusizi kuba barazamuye imyumvire haba mu kwitabira ibiganiro ndetse no kuzana urubyiruko mu kwitabira ibiganiro mu gihe cy’icyunamo. Yagize atiabari bifuje ko uRwanda rusibama sibo mana . Abakurambere bacu bahanze uRwanda baruhanze batareba amoko , bityo rero duharanire ki igihugu cyacu gikomeza kuba igihangange, Imana izatubaza u Rwanda. Dukomeze guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside maze abana bacu tuzabarage igihugu gitemba amata n’ubuki. Ati namwe mwarokotse jenoside yakorewe abatutsi ubutwari mwagize mutanga imbabazi Imana izabu bahembere. Mwabikoze mukunda uRwanda. Yakomeje ashima nyakubahwa perezida wa repubulik Y’uRwanda ituze n’amahoro yagaruye mu banyarwanda. Akaba yasoje avuga ko ari impano itagereranywa Imana yahaye igihugu cy’uRwanda maze asaba urubyiruko kurangwa n’ubutwari no gukomeza guharanira kubungabunga umutekano w’abanyarwanda.