Abasenyewe n’intambi z’uruganda rwa Cimerwa batangiye kubakirwa.

Imiryango 18 yo mu Murenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi, igiye kubakirwa inzu zigezweho mu mudugudu w’icyitegererezo  wa Kibangira mu murenge wa Bugarama nyuma y’aho basenyewe n’intambi zituritswa ahacukurwa kariyeri ikoreshwa n’uruganda rukora sima rwa Cimerwa. Kuva muri 2003 nibwo iyi miryango yagaragaje ikibazo cy’intambi z’uruganda rwa Cimerwa rujegeza inzu zabo zimwe muri zo zigasenyuka. Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi afungura inyubako nshya z’uru ruganda muri 2015 yasabye akarere n’uruganda kububakira. Bamwe barubakiwe, n’abandi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Werurwe 2017, itsinda ry’abadepite 20 riyobowe na Visi perezida w’Inteko Hon MUKAMA Abass bifatanyije n’abaturage mu muganda usoza ukwezi, basiza ibibanza izo inzu zifite agaciro ka miliyoni 190 zizubakwamo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bwafashe umwanzuro wo kubatuza mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kibangira nyuma yuko hari abaturage bahawe ingurane y’amafaranga ubwo hubakagwa umuhanda Bugarama – Cimerwa, abaturage bakayarya none ubu bakaba babaho bakodesherezwa n’akarere. Aba batangiye kubakirwa barazishima ko zizaba ari nziza . Ukurikiyimana Theobald yagize ati “ Izi nzu zizaba ari nziza cyane ariko turasaba ko twazafashwa no kubona aho twahinga hafi bikanadufasha mu buzima bwacu.” Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Haremina Frederic, yaavuze ko abaturage batari bumva neza ibyiza by’umudugudu w’icyitegererezo, akaba asanga inzu aba baturage bagiye guhabwa ziruta amafaranga bari guhabwa iyo bishyurwa ingurane. Yagize ati “Birashoboka ko haba kumva nabi umudugudu w’icyitegerezo, imiturire mishya ni uko abaturage batura mu mudugudu ariko bakabona ibikorwa by’ingenzi bituma babaho muri uwo mudugudu birimo ibikorwa remezo, ubuhinzi, ubucuruzi, ubukorikori n’ibindi bikorwa byabafasha gutera imbere. Aba baturage rero bahawe ingurane isumba ingurane y’amafaranga kuko iyi nzu izaba ihagaze miliyoni 20 ariko iyo tubara umwe kuri umwe ntawari guhabwa arenze miliyoni ebyiri.” Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite, Mukama Abbas, yavuze ko icyo leta iba ishaka ari uko umuturage agira imibereho myiza, asaba aba baturage gukomezakwishimira  ibyiza bagezwaho na leta y’ubumwe bw’abanyarwanda .
Back