ABATURAGE BA NKOMBO BANYUZWE N’IBIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI



Mu ijambo rye guverineri yabwiye abaturage ko yishimiye kwifatanya nabo mu kwizihiza uyu munsi w’intwari abasaba gukomera ku ndangagaciro nyarwanda zaranze intwari, abibutsa ko umuco w’ubutwari wari waraciwe n’abakoloni ndetse n’ubutegetsi bubi ariko umuco w’ubutwari ukaba utaraciwe ngo uhere ukaba waragaruwe n’abana b’abanyarwanda warakuwe ahabi ukagarukirwa n’intwari z’u Rwanda aho ingabo zari iza FPR zarwaniye gutuma igihugu gihagarara cyemye kikagira ijambo n’ubudatsimburwa mu ruhando mpuzamahanga bityo aboneraho kubasaba gushimira nyakubahwa perezida wa repubulika wayoboye urwo rugamba. Yabibukije ko gukomeza ubutwari no kubaka igihugu abanyarwanda bifuza atari iby’intwari nke ko ari ibya buri munyarwanda ko buri wese afite uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza akoresheje ubupfura n’indangagaciro zikomoka ku ntwari z’u Rwanda. Abaturage b’uyu murenge wa Nkombo bagaragaje ko banyuzwe bidasubirwaho n’uyu munsi w’intwari aho bagize amahirwe adasanzwe yo kuwizihiza bari kumwe n’abayobozi b’intara bishimangira imiyoborere myiza iranga ubuyobozi bw’igihugu