ABATURAGE BA NKOMBO BANYUZWE N’UMUNSI W’INTWARI 2022
Itariki ya 01 Gashyantare ni tariki ngarukamwaka yizihizwaho umunsi wo kwibuka intwari z’Igihugu. Kuri uyu wa kabiri 01 Gashyantare 2022 mu Karere ka Rusizi mu Mirenge yose igize Akarere kimwe n'ahandi mu gihugu hose hizihijwe umunsi mukuru w'Intwari z'Igihugu.
Ku rwego rw'Akarere Abagize komite nyobozi bose hamwe na bamwe mu bajyanama b'Akarere ndetse n'inzego z'umutekano bayobowe na Mayor Dr. KIBIRIGA Anicet bifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Nkombo aho uyu umunsi w'Intwari wizihirijwe ku rwego rw'akarere.


Abaturage b'uyu murenge bishimiye cyane kuba uyu munsi ku rwego rw'akarere wizihirijwe iwabo kandi bashimira intwari zabohoye igihugu ,itotezwa n'ihezwa bikavaho ubu nabo bakaba ari abanyarwanda bitandukanye n'uko bafatwaga mbere ya Jenoside igihugu kitarabohorwa aho bitirirwaga abaturage b’igihugu cya kongo b’abashi ariko nabwo bagera muri kongo nabwo bakabita abanyarwanda mbese bakabura epfo na ruguru.
Mu ijambo rye,umuyobozi w'Akarere yibukije abaturage ba Nkombo ko igihugu kibakunda kandi ihezwa bakorerwaga igihugu kitarabohorwa n'intwari zarwitangiye byabaye amateka. Yababwiye ko ibishoboka byose bizakomeza gukorwa muri gahunda zitandukanye kugira ngo umuturage wa Nkombo akomeze gutera imbere mu gihugu cye. Yasoje abasaba gukomeza guharanira buri munsi gukora Ibikorwa bibaganisha ku butwari bafatiye ku ngero z'ibyiciro by'intwari.