ABATURAGE B’AKARERE KA RUSIZI BITEZE UMUSARURO MURI IKI GIHEMBWE CY’IHINGA 2026A.
Mu gihembwe cy’ihinga 2026A cyatangijwe ku mugaragaro ku itariki 02 z’ukwezi k’Ukwakira 2025, abaturage bo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nzahaha ahatangirijwe igihembwe cy’ihinga batangaje ko biteze umusaruro mwiza bitewe n’imyiteguro bakoze n’ubufasha bahawe n’inzego zitandukanye.
Kuri site y’icyanya kigega cya Murambi cya hegitari 10 mu kagari ka Rwinzuki, abahinzi bavuga ko bahawe imbuto y’ibigori y’indobanure, ifumbire n’amahugurwa ku buhinzi bujyanye n’ibihe ku bufatanye n’umufatanyabikorwa Arcos wanabatunganyirije iyi site ayikoraho amaterasi ndinganire. NYRASAFARI Marie, umwe mu bahinzi, yagize ati: “Uyu mwaka twiteguye neza kurusha uko byahoze. Leta yadufashije kubona ifumbire n’imbuto ku gihe, ndetse n’ikirere kugeza ubu kiragenda neza.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu bwana HABIMANA Alfred watangije ku mugaragaro iki gihembwe cy’ihinga yasabye abaturage gukurikirana iyi mbuto bateye,bakayitaho bakabagara uko bikwiye kugira ngo koko bazabone umusaruro uri hejuru nk’uko imbaraga zose zashyijwe kuri iyi site.

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abakangurambaga b’ubuhinzi n’abagoronome nabo basabwe gukomeza gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa by’ihinga no gukoresha neza amahirwe babona. Bakanakomeza ibikorwa byo gukurikirana abahinzi no kubafasha gukemura ibibazo bahura nabyo.