Abaturage bo mu murenge wa Nkungu barashima cyane Itorero ku mugugudu

Ku wa 28/12/2018 mu murenge wa Nkungu , muri cyumba cy'inama cya TVET  ya MATARE  habereye inteko-shuri y'itorero ry'umudugudu yahuje abahuza b'urungano mu ngamba zose. Ni igikorwa   cyafunguwe n'umuyobozi w'akarere ka Rusizi,  Bwana KAYUMBA Euphrem. Iyi Inteko-shuri y'itorero ry'umudugudu yitabiriwe n'abayobozi batandukanye bo muri uyu murenge kuva ku rwego rw'amasibo y'umudugudu kugera ku murenge ndetse n'abavuga rikumvikana bose.Nyuma y'ibiganiro ku mikorere y'itorero ry'umudugudu ku rugerero bahawe n'Umuyobozi w'akarere. n'ibindi biganiro bahawe n'inararibonye ku mateka bagasobanurirwa  inteko-shuri  n'indangagaciro z'umuco nyarwanda, zitozwa abaturage mu ngamba zose,  abitabiriye  basabwe kubakira kuri izo ndangagaciro bakazivomamo ibisubizo by'ibibazo bihari. 

Abatoza b'itorero ry'umudugudu bahigiye imbere y'umuyobozi w'akarere, ko bagiye kurushaho kubaka itorero ry'umudugudu rikora neza mu midugudu yose mazebanasoma ku ntango y'imihigo hagati y'umutware w'indatwa mumihigo ariwe Umuyobozir w'akarere n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nkungu ndetse n'Abagize inteko yabahuza burungano. Kandi basoje banahigira kutazatatira igihango  bahanye n'Igihugu. 

Back