ABATURAGE B’UMURENGE WA BWEYEYE BANYUZWE NO GUSURWA NA MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU.



Abaturage bamwakiranye ibyishimo byinshi aho bose byagaragaraga ko bashaka kugira icyo bavuga bashima imiyoborere myiza ya leta y’u Rwanda. Mu mpanuro bahawe Minisitiri yabibiukije gukomeza kwicungira umutekano bahereye mu ngo zabo birinda ubuharike n’ibindi byakurura ubwumvikane buke. Yabasabye kwirinda ibihuha bakavuga inkuru nyazo. Yabasabye nanone gukomeza gushingira ku byiza bamaze kubona maze bagakomeza iterambere bibanda na none ku isuku yaba iyo murugo hitabwa ku bana n’umuryango muri rusange ndetse no mu biribwa kuko bibikorwa byose bikorwa biba bigamije kuzamura imibereho myiza y’umunyarwanda. Yasoje abibutsa ko umutekano udasigana n’iterambere.
Abaturage bagaragaje ibyishimo byo kunyurwa n’uru ruzinduko ndetse bakomeza no gushimira nyakubahwa perezida wa repubulika kubera imiyoborere myiza yabakuye mu bwigunge .