Abaturage b’umurenge wa Bweyeye barishimira iterambere bagezeho

Turashimira leta y’uRwanda itarahwemye gukora ibishoboka ubu Bweyeye ikaba nayo yaravuye mu icuraburindi. Aya n’amagambo y’ibishimo yavuzwe n’abaturage b’umurenge wa Bweyeye, ubwo bari  basuwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bwana HARELIMANA Frédéric  ku wa kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2017. Uyu murenge wa Bweyeye ukaba ari umwe mirenge mu cumi n’umunani igize Akarere ka Rusizi.Abaturage b’uyu murenge babwiye Umuyobozi w’akarere wari wabasuye ko bashimira cyane leta y’u Rwanda kubera gahunda zo kubavana mu bwigunge itahwemye kubagezaho. Mu byo bashimira by’ibanze hari umuriro w’amashanyarazi wagejejwe muri uyu murenge uhana imbibi n’igihugu cy’uburundi ubu bakaba bacana. Umwe mu bakuze witwa Kanyabugingo Vedaste yagize ati:” iyo nza gusaza ntabonye aya majyambere twagejejweho na leta y’u Rwanda nari kuba mpombye bitavugwa.” Mu bindi bishimira cyane n’umuhanda ujyayo unyura muri pariki ya Nyungwe uri gutunganywa ku buryo kujya muri uyu murenge bisigaye bitwara igihe gito aho mu gihe cyashize byatwaraga amasaha n’amasaha kandi mu nzira inyerera Umuyobozi w’Akarere  ka Rusizi bwana HARELIMANA Frédéric yasabye abavuga rikumvikana n’abaturage gushyira hamwe n’abayobozi b’uyu murenge bagakora cyane baharanira gutera imbere birushijeho,kubungabunga umutekano no gusigasira ibyiza bagezeho . Yasoje kandi abasaba kwita ku mihigo mu nzego zose kugira ngo barusheho guhindura ubuzima bwabo bwiza .
Back