ABATURAGE B’UMURENGE WA BWEYEYE BARUSHIJEHO KWISHIMIRA UMUGANDA

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2025,mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Bweyeye  Akagari ka Kiyabo umudugudu wa Rutobo, habereye umuganda rusange usoza ukwezi ku rwego rw’Akarere, aho ibikorwa byibanze cyane ku gikorwa cyo gutera ibiti. Uyu muganda witabiriwe n’abaturage b’ingeri zose, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abahagarariye inzego zitandukanye z’umutekano ndetse na bamwe mu bagize Inama njyanama y’Akarere

Ahantu habereye umuganda ni mu kagari ka Kiyabo umudugudu wa Rutobo, ahahurijwe abaturage benshi bafatanyije gutera ibiti bivangwa n’imyaka bigamije kurwanya isuri, kurengera ibidukikije . Muri uyu muganda hatewe ibiti 6988 birimo grevillea 3873 n’imisave3115 ku buso busaga ha 10, bikaba byitezweho gufasha mu kurwanya isuri

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, wari witabiriye uyu muganda, yashimye abaturage b’Umurenge wa Bweyeye ku bw’ubwitange bagaragaza mu bikorwa by’umuganda, abasaba gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibiti biterwa kugira ngo bigere ku musaruro witezweho. Yagarutse kandi ku kamaro k’umuganda nk’igisigaye kigaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubwitange mu guteza imbere igihugu.

Abaturage na bo bagaragaje ko bishimiye ibikorwa by’umuganda, bavuga ko gutera ibiti bizabafasha mu kurwanya isuri, kubungabunga ubutaka no kuzana ishusho nziza y’aho batuye. Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye uyu muganda bavuze ko kwitabira ibi bikorwa bibafasha kwigira ku bayobozi no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Umuganda usoza ukwezi ku rwego rw’Akarere wabereye mu murenge wa Bweyeye wongeye kugaragaza ko abaturage b’Akarere ka Rusizi bafite ubushake bwo gufatanya n’inzego zose mu kurwanya ibibazo byugarije ibidukikije, no gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza.

Back