ABUNZI BARASHIMA KO IMVUGO YA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA IDAHWEMA KUBA INGIRO.

Muri gahunda y’iterambere ry’igihugu ni ngombwa ko abaturage bashishikarira gukora barwanya akarengane n’amakimbirane mu nzego zose. Muri uyu mujyo leta y’u Rwanda yashyizeho urwego rw’abunzi ruvomwe mu bisubizo bishingiye ku muco nyarwanda. Uru rwego rw’abunzi rukora kuva ku rwego rw’akagari kugera ku rwego rw’umurenge aho bakemura ibibazo bunga abafitanye amakimbirane. Uru rwego kandi rugizwe n’abunzi barindwi barindwi kuri buri cyiciro kandi b’abakorerabushake. Mu rwego rwo kuborohereza muri izo nshingano z’ubukorerabushake bunga abafitanye ibibazo. Kuri uyu wa 16/05/2019 , Abunzi 575 bo ku rwego rw'utugari mu karere ka Rusizi bashyikirijwe amagare bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu rwego rwo kubafasha kunoza umurimo bashinzwe wo kunga abanyarwanda. Aba bunzi bahawe amagare bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ku mvugo ye idahwema kuba ingiro. Madamu NYIRANDAGIJIMANA Esperance wo mu kagari ka Muhehwe mu murenge wa Rwimbogo yagize ati: turashimira Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Paul KAGAME perezida wa repubulika y’u Rwanda kuko imvugo ye ko ko ari ingiro. Yari yaratwemereye amagare yo kutworohereza urugendo mu nshingano zacu tujya gukemura amakimbirane ahari ikiburanwa none arabikoze. Turanyuzwe kandi turakomeza kumushimira by’agahebuzo. Kandi ntituzamutenguha tuzakomeza guharanira ubumwe bw'abanyarwanda twunga mu bunyangamugayo abafitanye amakimbirane.

Back