AKARERE KA RUSIZI KABONYE ABAYOBOZI BASHYA

Ku itariki ya 19 ugushyingo 2021 mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi mu gihugu habaye umuhango wo kurahiza abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi batowe mu matora y’inzego z’ibanze asoje muri uku gushyingo 2021. Abajyanama barahiye ni 17 barahiriye imbere ya visi perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi mu muhango wabereye muri stade y’Akarere ka Rusizi.

Nyuma y’uyu muhango utagira uko usa aba bajyanama 17 bitoyemo abagize Biro izayobora iyi nama njyanama muri manda yayo maze batora Madamu UWUMUKIZA Béatrice ku umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Rusizi ndetse hanatorwa n’umwungirije ariwe KWIZERA Jvani Fidèlen’umunyamabanga UWIMANA Monique

.

Abajyanama bamaze kwitoramo ababayobora hakurikiyeho amatora  ya komite nyobozi y’akarere aho abagize inteko itora bagizwe n’inama njyanama z’imirenge yose hamwe n’ibyiciro byihariye batoye maze mu guhatana bitari byoroshye habonekamo abagize komite nyobozi y’akarere iyobowe na Dr KIBILIGA Anicet,umuyobozi w’akarere wungirije aba NDAGIJIMANA Louis MUNYEMANZI naho umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aba DUKUZUMUREMYI Anne Marie.

Nyuma yo gutorwa,Umuyobozi w’akarere wari umaze gutorwa Dr KIBILIGA Anicet yashimiye inteko itora ku cyizere babagiriye maze avuga ko nk’uko yabivuze yiyamamaza azaharanira guteza imbere akarere ahereye ku muturage kuko ariwe shingiro ry’imiyoborere myiza.

Back