AKARERE KA RUSIZI KAKOZE UMWIHERERO N’ABAFATANYABIKORWA

Mu rwego rwo rw’iterambere rirambye kandi buri wese agizemo uruhare, ku wa 17 Nzeli 2022 akarere ka Rusizi kakoze umwiherero n’abafatanyabikorwa b’akarere batandukanye, abajyanama mu nama njyanama y’Akarere,abanyamadini,amabanki,imiryango itagengwa na Leta,abayobozi b’amashami ku karere ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere bahuriye mu mwiherero w’iminsi ibiri wo kuganira ku mihigo ,ibibazo bibangamiye iterambere ry’imibereho myiza n’izindi gahunda hagamijwe kuzamura no kugaragaza uruhare rwa buri wese mu iterambere no kwesa imihigo y’Akarere.

Ubu bufatanye Akarere ka Rusizi ka bwimirije imbere aho binyuze muri gahunda ya “Tujyanemo” aho abafatanyabikorwa bose bashyira hamwe imbaraga n’ubuyobozi bw’akarere bose bagahagurukira kwesa imihigo no gushishikazwn’iterambere ry’imibereho myiza

.        

Muri uyu mwiherero buri mufatanyabikorwa yiyemeje kudatezuka ku mugambi wo gukomeza gushyira hamwe imbaraga no kuba hafi akarere mu mihigo bigaragarako ikeneye ubufatanye.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba bwana HABITEGEKO François atangiza ku mugaragaro uyu mwiherero yashimiye abawitabiriye abasaba kubyaza koko imyanzuro y’uyu mwiherero bityo umuturage w’Akarere ka Rusizi agatera imbere mu nkingi zose z’imiyoborere yanaboneyeho guha abari mu mwiherero ikiganiro kivuga ku buyobozi mpinduramatwara abasaba kugira icyerekezo no guteza imbere |Akarere ka Rusizi.

Back