AKARERE KA RUSIZI KAHIZE UTUNDI TURERE

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Kamena 2022, mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi mu gihugu habaye ibirori byo gusoza Urugerero rw'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye.Ibi birori ku rwego rw’Akarere  byabereye mu murenge wa rwimbogo ku kibuga cya Mushaka ahari hahuriye imirenge ya intore z’umurenge wa Nzahaha n’umurenge wa Rwimbogo.

Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 9 rwasojwe, rwatangiye ku wa 14 Werurwe 2022, rusoza ku wa 25 Gicurasi 2022, aho mu Ntara y'Iburengerazuba rwitabiriwe n'urubyiruko rugera ku 4,823 naho muri Rusizi rwitabirwa n’urubyiruko 839.

Mu byakozwe n'uru rubyiruko mu karere ka Rusizi harimo kubaka inzu 10 z'abatishoboye, ubwiherero 82, uturima tw'igikoni 1011,gutunganya imihanda ingana na km4, gutunganya imiyoboro y'amazi ingana na km 10, gutera ibiti no gukora isuku ku nzibutso.

Muri uyu muhango wo gusoza urugerero rw'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye Inkomezabigwi, Akarere ka Rusizi kahembwe na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’uburere mboneragihugu Inka y'ubumanzi  ku kuba karabaye indashyikirwa mu Gihugu  kakaba aka mbere mu gutegura neza uru rugerero. Iyi nka ikaba yatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi minisiteri Madamu KAYIRANGWA Anitha.

Ibi birori byabanjirijwe byabimburiwe no gutaha ku mugaragaro inzu 2,uru rubyiruko rwubakiye abatishoboye mu Mirenge ya Nzahaha na Rwimbogo, harimo umuryango w'abana 6 bibana batagiraga icumbi.

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru Guverineri HabitegekoFranҁois yashimiye umutoza w'ikirenga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME wagaruye itorero n'urugerero mu Rwanda akaba ari ku isonga ryo kubaka u Rwanda rushya n'iterambere riha agaciro umunyarwanda wese

 Yibukije kandi ko kuba urubyiruko ruhurira hamwe mu bikorwa by'ubwitange ku rugerero ari uburere n’ imitoreze ibaremamo kuba abanyarwanda bifitiye icyizere, bakunda umurimo, bashishikajwe no kwihesha agaciro hamwe no gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo by'Igihugu

Back