AKARERE KA RUSIZI MU RUGENDO RWO KUVUGURURA INYUBAKO ZO MU MUJYI WAKO
Mu rwego rwo kureba uko inzu z’ubucuruzi zo mu mujyi wa Rusizi zavugururwa bijyanye n’igihe, ku matariki ya 06 kugeza ku ya 07 Mutarama 2022 ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwakoranye urugendo shuri n’abafatanyabikorwa banyuranye barimo abafite inzu zikenewe kuvugururwa, ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu karere,abavuga rikuvikana n’abakozi b’Akarere mu mijyi inyuranye kureba uko uko inzu z’ubucuruzi zavuguruwe bijyanye n’igihe kugira ngo bahakure ubunararibonye bwakoreshejwe.
Ku wa 06 Mutarama ari nawo wari umunsi wa mbere w’urugendo shuri,batangiriye mu mujyi wa Huye. Aha nyuma yo kuganira n’ubuyobozi no kugaragarizwa inzira banyuzemo, abari mu rugendo shuri bayobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr. KIBIRIGA Anicet basuye inyubako zo mu mujyi wa Huye berekwa ukuntu zavuguruwe.

Bavuye mu muri Huye, urugendo shuri rwakomereje mu mujyi wa Kigali ku itariki ya 07 Mutarama 2022. Aha mu mujyi wa Kigali hasuwe uturere 2 aritwo Gasabo na Nyarugenge.


Mu karere ka Gasabo hatangiriwe , Umuyobozi nshingwabikorwa wako Madamu UMWARI Pauline yahaye itsinda ry’Akarere ka Rusizi ryari riyobowe n’umuyobozi w’Akarere ikaze maze bagaragarizwa ishusho y’uko uduce tunyuranye twa Gasabo twavuguruwe. Nyuma bakomeje bajya kureba uduce tumwe twavuguruwe aho basuye ibice bya Remera mu migina,Kimironko ahazwi nko kwa Rwahama ndetse na Remera Kabeza. Aha hose itsinda ryari mu rugendo shuri ryanyuzwe n’ukuntu inzu z’ubucuruzi zavuguruwe neza cyane ku buryo hagiye habonekamo imiryango myinshi ndetse hakaboneka n’aho imodoka zihagarara kandi byose mu buryo butunganye kandi bunoze.


Urugendo rwasorejwe mu karere ka Nyarugenge aho umuyobozi nshingwabikorwa wako bwana NGABONZIZA Emmy kimwe na mugenzi we wa Gasabo nawe yashimye Akarere ka Rusizi kuba katoranyije kuza kubareberaho maze akomeza kubizeza ubufatanye muri uru rugendo rwo kunoza neza inyubako z’umujyi wa Rusizi. Abagize itsinda aha bakaba barasuye agace ka Biryogo maze babona uko kavuguruwe.
Umwe mu bari mu rugendo shuri HABIMANA Viateur yagize ati : “rwose jye na bagenzi banjye twanyuzwe n’uru rugendo, kuko twabonye ko bishoboka rwose guhindura isura ya Rusizi tuvugurura inyubako bigendeye ku byo twabonye”. Ati: “nanone twiyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza tugeza ku bandi batashoboye kuza mu rugendo ubunararibonye dukuye muri uru rugendo shuri.”
Bakaba kandi barasabye ubuyobozi bw’akarere buyobowe na Mayor KIBIRIGA Anicet kutarambika ibyo babonye ahubwo bagafashwa ku buryo bwihuse kugira ngo bishyirwe mu bikorwa maze umujyi wa Rusizi ube koko umujyi usukuye kandi ubereye ubucuruzi.