Bweyeye abaturage bishimiye Ubuyobozi bwabibutse bubakura mu bwigunge
kimwe n'ahandi hose mu gihugu abaturage b'umurenge wa Bweyeye nyuma yo kugezwaho ibikorwa remezo Umuriro w'amashanyarazi barishimira ko ubuyobozi b'Igihugu bukomeje kubazirikana
ibi babigaragaje ubwo bakurikiranaga kuri Television umuhango w'irahira rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho aba baturage bishimiye cyane intero iba imwe bati Paul Kagame ni umubyeyi wacu n'ibisigaye azabiduha
ibi bandi bakomeje kubishimangira ubwo bagezwagaho ibikorwa remezo nk'umuriro w'amashanyarazi ibintu bitigeze bibaho mu buzima bwabo ndetse bamwe bakafata nkibitangaza
twabibutsa ko umurenge wa Bweyeye uherereye mu ishyamba rya Nyungwe ukaba uhana imbibi n'igihugu cy'uburundi
aba baturage bakaba barakurikiranye uyu muhango w'irahira rya Perezida wa Repubulika bagera kuri magana atanu bakishimira ko Leta ikomeje kubitaho ndetse ubu umuhanda wa Pindura bweyeye ukaba ugeze kure ukorwa bityo nabo bakaba biteguye guhahirana n'utundi turere nta nzitizi
&
Back