BWEYEYE HATANGIYE KUBAKWA UMUYOBORO MUSHYA W'AMAZI MEZA

Muri gahunda ya leta yo guteza ibere imibereho myiza y’umuturage no mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurandura ubukene mu buryo burambye (NST1) aho imwe mu ngamba ivuga ko buri muturage wese azaba  abona amazi meza kuburyo butagoye; ku wa 04/02/2019 mu Karere ka Rusizi mu murege wa Bweyeye hatangijwe iyubakwa ry’umuyoboro w'amazi w’ibilometero 10 by'uburebure. Uyu muyoboro  ufite isoko ahitwa Ryaperefe na Kibonajoro mu mabanga y’imisozi iri mu mbago za pariki y’igihugu ya Nyungwe mu kagari ka Kiyabo,umurenge wa Bweyeye.

Uyu muyoboro uzaha amazi meza abaturage ibihumbi icyenda (9000) bo mu tugari 3 twa Kiyabo,Gikungu na Nyamuzi.

Aba baturage bishimiye uyu muyoboro mushya uzatwara miliyoni ijana na mirongo itanu n’eshanu, bemeza ko ari igisubizo ku bibazo by'amazi baterwaga no kuba imiyoboro yayabagezagaho muri aka gace yari imaze gusaza kandi ari mike bigatuma batayabona uko bikwiye, maze bakomeza kunezezwa n’uko imvugo ya leta y’uRwanda ari ingiro. Abaturage kandi bishimiye ko hejuru y’amazi y'urubogobogo bazaba bagejejweho, bazanabonamo akazi kabaha amafaranga bakikenura mu bindi baburaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w'uyu murenge HABIMANA Emmanuel yasabye abaturage ari nabo bagenerwabikorwa kuzamura uruhare rwabo mu kwicungira ibi bikorwa remezo, maze abaturage na bo barahirira ko nta wuzabisenya barora.

Umukozi w'akarere ka Rusizi ushinzwe amazi,isuku n'isukura KWIHANGANA Jean Nepo wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere muri iki gikorwa,yabwiye aba baturage ko uruhare rwabo ari ingenzi  ndetse abizeza gukomeza gukurikiranira hafi imikoranire yabo na ba rwiyemezamirimo bazacunga amazi ku buryo nta mpungenge ko hazagira urenza amafaranga 8 ku ijerekani ya litiro 20 dore ko aya atari ikiguzi ahubwo ari ayo gukomeza gushyigikira ibi bikorwa remezo. Akaba kandi yabamenyesheje ko uyu muyoboro biteganyijwe ku uzaba wuzuye neza abaturage bavoma bitarenze tariki ya 21/09/2019.

Back