GAHUNDA YO KWEGEREZA IBIKORWA NA SERIVISI Z’UBUVUZI ABATURAGE IRAKOMEJE MU KARERE KA RUSIZI
Guhera muri 2006 Akarere ka Rusizi kashyize imbere ibikorwa bigamije kwegereza serivisi z’ubuzima abaturage kagamije kugabanya urugendo abaturage bakora kugira ngo babone ubuvuzi bw’ibanze.
Muri 2008 ku bufatanye na RDB (yahoze yitwa ORTPN) hubatswe amavuriro y’ibanze ya Rasano mu Murenge wa Bweyeye na Gasumo mu Kagari ka Rwambogo Umurege wa Butare, aya mavuriro yombi uyu munsi atanga serivisi z’amavuriro y’ibanze yo ku rwego rwa kabiri (Second Generation Health Post) ni ukuvuga amavuriro afite inzu y’ababyeyi (Materinity),Gukingira,igipimo cy’ababyeyi batwite,ubuvuzi bw’amaso. Gasumo ifite n’ibikoresho byo kuvura amenyo hari gushakwa umuganga wihariye w’amenyo. Ivuriro ry’ibanze rya Rasano uyu munsi riri kwagurwa hagamije ko ryaba Ikigo Nderabuzima nk’uko abaturage babisabye Nyakubahwa Perezida ya Repubulika mu mushyikirano wa 2018. Rasano na Gasumo ni amavuriro y’ibanze ari kure cyane y’Ibigo Nderabuzima abarizwaho (Rasano iri ku bilometero 25 uvuye ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye,Gasumo iri ku bilometero 18 uvuye ku Kigo Nderabuzima gitanga serivisi zo ku rwego rwa Dogiteri cya Nyabitimbo/Nyabitimbo Medicalized HC).
Muri iki cyerekezo Akarere ka Rusizi ku bufatanye na SFH-Rwanda kujuje amavuriro y’ibanze 4 yo ku rwego rwa kabiri, imirimo iri ku musozo akaba agomba gushyirwamo ibikoresho ngo atangire gukora.
Ayo mavuriro ni aya akurikira:
Ntura Second Generation Health Post riri mu Kagari ka Ntura Umurenge wa Giheke
Nyamigina Second Generation Health Post riri mu Kagari ka Nyamigina Umurenge wa Gikundamvura
Murambi Second Generation Health Post riri mu Kagari ka Murambi Umurenge wa Nyakarenzo
Kamatita Second Generation Health Post riri mu Kagari ka Kamatita Umurenge wa Gihundwe