GIRA AMAKURU ARAMBUYE KURI GAHUNDA Y’URUBYIRUKO MU BIRUHUKO MU KARERE KA RUSIZI
Mu gihe abanyeshuri bari mu biruhuko bashyiriweho gahunda y’urubyiruko mu biruhuko yatangiye kuva kuwa 23/07/2025 ikazageza kuwa 29/08/2025, intego y’iyi gahunda ni uguha urubyiruko amasomo atandukanye ajyanye no gukunda igihugu (Patriotism), kurangwa n’imyitwarire myiza (Commitment to discipline) ndetse no kwisobanukirwa (Reproductive health) , guhanga umurimo no kwizigamira (Saving) , imikino n’imyidagaduro (Sports&Leisure) , ndetse no kwita ku mpano no kuzikangura (Talents detection ). Iyi gahunda igera ku bana kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka 24. Ibi byose bikorwa ku bufatanye bw’inzego nkuru z’igihugu cyacu harimo Minisiteri zitandukanye ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi. Muri iki gihe, ibiganiro bitangwa kuva saa saba n’igice (13:30) kugeza saa kumi n’igice (16:30). Iyi gahunda kandi iba mu gihe abana bavuye muri Gahunda nzamurabushobozi (Remedial program) itangira saa 8:30-13:00 isoje.
Umuyobozi w’Akarere wungije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu MUKAKALISA Francine, ubwo yatangizaga iyi gahunda ku rwego rw’Akarere mu murenge wa BUGARAMA ku kigo cy’amashuri cya G.S ST PAUL MUKO; yasabye urubyiruko rwitabiriye ko rugomba kurangwa n’imyitwarire myiza mu biruhuko, kwita ku ndangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda kubera ko ari bo bayobozi b’ejo hazaza, abashishikariza gukomeza kwitabira iyi gahunda yabashyiriweho. Chart ikurikira igaragaza uko ubwitabire bumeze mu mirenge yose y’Akarere ka Rusizi.
Hamwe no kubasangiza aya makuru turakangurira buri mubyeyi gukomeza kugira uruhare muri iyi gahunda afasha umwana kwitabira ku gihe tunashimira kandi ababyeyi bo mu murenge wa MUGANZA na MURURU kuko bigaragara ko ubwitabire buri hejuru cyane. Turashishikariza kandi ubuyobozi bw’imirenge, utugari n’imidugudu gukorana n’abafatanyabikorwa mu bukangurambaga ku babyeyi no ku bana kugira ngo amasomo yose yateganirijwe urubyiruko muri iyi gahunda azafashe abana bacu kubaka ubushobozi buzateza imbere umuryango Nyarwanda ndetse n’igihugu cyacu muri rusange.