GUVERINERI W’INTARA YASUYE ABATURAGE
Intara y’iburengerazuba n’uturere tuyigize dukomeza gushimangira inkingi z’imiyoborere y’igihugu imiyoboro aho inkingi y’imiyoborere myiza irimo gukemurira abaturage ibibazo no gushyira umuturage ku isonga.
Muri icyo cyerekezo, kuva ku wa 20 kugera ku wa 22 Mutarama 2024 Guverineri w’Intara y’iburengerazuba NTIBITURA Jean Bosco arikumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'intara yasuye abaturage b’akarere ka Rusizi.
Kuwa 20 Mutarama 2025, ku kibuga cya Mushaka Guverineri NTIBITURA Jean Bosco yaganiriye n’abaturage b’imirenge ya Rwimbogo ,Gashonga na Nzahaha naho ku itariki ya 21 Mutarama ku kibuga cya Paruwasi gatulika ya Mibilizi yabonanye n’abaturage b’imirenge ya Nyakarenzo,aho yabahaye impanuro zinyuranye.
Aha hose nyuma yo kwakirwa n'umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Bwana HABIMANA Alfred,Guverineri yageneye ubutumwa abaturage bubasaba kugira uruhare mu kwiteza imbere bitabira gahunda yo kwivana mu bukene ku buryo burambye ,kwirindira umutekano, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubahiriza gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.
Abaturage banahawe umwanya babaza ibibazo birakemurwa ndetse n’ibindi bihabwa umurongo
Abaturage basuwe bakomeje gushimira perezida wa repubulika y’uRwanda Nyakubahwa KAGAME Paul uko adahwema kubazirikana aho anaboherereza abayobozi bakaza kubegera babakemurira ibibazo bityo koko bagahora ku isonga.