GUVERINERI YACIYE INGANDO MU KARERE KA RUSIZI
Intara y’iburengerazuba n’uturere tuyigize dukomeza gushimangira inkingi z’imiyoborere y’igihugu imiyoboreaho inkingi y’imiyoborere myiza irimo gukemurira abaturage ibibazo no gushyira umuturage ku isonga
Muri icyo cyerekezo,akarere ka Rusizi muri gahunda ya Tujyanemo na “Muyobozi ca ingando mu bawe” ku wa 11 na 12 Mutarama 2024 kasuwe na Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Hon DUSHIMIMANA Lambert arikumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'intara.
Ku wa 11/Mutarama 2024 akaba yasuye akagari ka Gihaya mu murenge wa Gihundwe aho yagiranye inama n’abaturage inama n'abaturage abasaba gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zitandukanye no kurinda ibyabo
Nyuma yo gusura akagari ka Gihaya kuri uwo wa 11 yakomeje asura umurenge wa Nkombo aho yabonaniye n'abaturage busitani bwa paruwasi gatolika ya Nkombo aho ykomeje yakirwa n’umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr KIBIRIGA Anicet nk’uko n’ubundi byari bagenze mu kagari ka Gihaya ho mu murenge wa Gihundwe. Muri uyu murenge abaturage bagaragarije Guverineri ibyishimo byinshi nk’uko yari yabigaragarijwe muri Gihaya. Naho ku wa 12 Mutarama 2024 akaba yasoreje gahunda yo guca ingando mu murenge wa Nzahaha aho yifatanyije n’abaturage b’utugari twa Rwinzuki na Nyenji mu nteko z’abaturage.Aha hose abaturage bamugejejeho amarangamutima yabo ku byiza byinshi bakesha perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul KAGAME maze bamutuma kumushyitsaho amarangamutima yabo y’ishimwe.
Guverineri DUSHIMIMANA Lambert aho yanyuze hose yabasabye gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda nk’uko ari ihame,gushyira mu bikorwa gahunda za Leta uko zakabaye banita cyane ku kubungabunga umutekano.