IBIKORWA BY’INGABO MU ITERAMBERE RY’ABATURAGE BIRAKEMURA BYINSHI

Ku wa 24 Mata 2018 mu karere ka Rusizi hatangijwe gahunda y’icyumweru cy’ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage. Ibi bikorwa byatangirijwe mu mirenge yose igize akarere ariko ku rwego rw’akarere ibi bikorwa byatangirijwe mu murenge wa Nzahaha, akagari ka Rwinzuki ahakorewe urutoki ha 5 harwanya indwara ya tsindika ndete hakanubakwa inzu eshanu z’abatishoboye.Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke Brig Gen HODARI Jonhson yavuze ko ibi bikorwa bizibanda mu gukemura ibibazo abaturage bafite birimo kubakira abatishobo inzu, gukemura ibibazo by’umutekano w’imibereho myiza (Human security )hubakwa ubwiherero n’ibiraro by’amatungo mu rwego rwo gukomeza gutoza abaturage umuco w’isuku. Yavuze kandi ko muri ibi bikorwa hatazibagirana ibijyana n’imirire aho ingabo zizafasha abaturage kubona uturima tw’igikoni harwanywa imirire mibi mu bana ndetse n’abakuru, ndetse no gufasha abaturage hakorerwa urutoki mu kurwanywa indwara ya kirabiranya natsindika. Yasoje kandi asaba abaturage kurangwa n’isuku n,umurava ndetse n’ishyaka ryo kwigira ku bandi no gusigasira ibyo bagezeho. MWEREKANDE Richard wo mu mudugudu wa kibirezi wubakiwe  yashimye cyane ibi bikorwa akorewe hamwe n’abandi ati: rwose ingabo zacu ziragahora ku isonga,ubu nzinkuye mu rwobo zinyeretse urukundo rurenze zatojwe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika. Umuyobozi w’akarere bwana HARELIMANA Frederic yashimiye ingabo z’igihugu  kuba bazana imbaraga zabo mu iterambere ry’abaturage,abashimira ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu bakomeje no kukibohora ubukene bazana uruhare rwabo mu iterambere bijyana n’icyivugo cy’abaturage ba Rusizi kigira kiti : ubufatanye mu iterambere.  Yakomeje na none asaba abaturage gukomeza kubungabunga ibikorwa nk’ibi baba bakorewe. Yibutsa urubyiruko  kurebera no kuvoma ku butwari bw’ingabo z’igihugu nabo bagira umutima wo gukunda igihugu no bagaharanira iterambere ryacyo.
Back