IBYO WAMENYA MU KARERE KA RUSIZI MU GIHE HASOZA UMWAKA W’AMASHURI 2024/2025
Mu gihe hasoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025, akarere ka Rusizi kifuje gusangiza ababyeyi, abarezi, abanyeshuri n’abafatanyabikorwa bose mu burezi bimwe mu bipimo by’uburezi mu Karere ka Rusizi mu gihe hasozwa umwaka w’amashuri. Mu kubasangiza aya makuru Akarere karizera ko bifasha buri wese gukomeza ubufatanye hagati y’abarezi, ababyeyi n’ubuyobozi mu kwimakaza ireme ry’uburezi mu karere .
Bimwe mu bigaragaza ko abana bize ni uko barangiza ibyiciro bitandukanye by’amashuri aribyo:
Icyiciro cy’amashuri abanza (P6)
Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (S3)
Icyiciro cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye (S6, L5 na TTC)
Dore imwe mu mibare igaragaza uko abana barangije muri buri cyiciro mu karere ka Rusizi mu mwaka w’amashuri urangiye wa 2024/2025.
Ubwitabire bw’abanyeshuri mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2024/2025
| Icyiciro | Abari bategerejwe gukora ikizamini cya Leta 2024/2025 | Abakoze ikizamini cya Leta 2024/2025 | Abasibye ikizamini cya Leta | |||
| Abahungu | Abakobwa | Abahungu | Abakobwa | Abahungu | Abakobwa | |
| P6 | 3711 | 4308 | 3695 | 4303 | 16 | 5 |
| S3 | 2340 | 2616 | 2333 | 2605 | 7 | 11 |
| S6 (Ubumenyi rusange, GE) | 514 | 880 | 508 | 878 | 6 | 2 |
| Ibaruramari na TTC (PE) | 118 | 237 | 117 | 237 | 1 | 0 |
| Imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) | 775 | 513 | 774 | 512 | 1 | 1 |
| Bose hamwe | 7458 | 8554 | 7397 | 8535 | 31 | 19 |
Aba bana bagera ku bihumbi cumi na bitandatu na cumi na babiri (16,012) barangije ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu byiciro bitandukanye bari mu biruhuko mu miryango yabo hirya no hino aho basanzeyo barumuna babo batakoze ibizamini bya Leta. Aba bana bose rero bashyiriweho gahunda y’urubyiruko mu biruhuko izatangira kuva kuwa 23/07/2025 kugeza 29/08/2025, intego y’iyi gahunda ni uguha urubyiruko amasomo atandukanye ajyanye no gukunda igihugu (Patriotism), kurangwa n’imyitwarire myiza (Commitment to discipline) ndetse no kwisobanukirwa (Reproductive health) ikazahabwa abana kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka 30. Ibi byose bizakorwa ku bufatanye bw’inzego nkuru z’igihugu cyacu harimo Minisiteri zitandukanye ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi. Ibiganiro bikazajya bitangwa kuva saa saba n’igice (13:30) kugeza saa kumi n’igice (16:30).
Biteganyijwe kandi ko abana b’icyiciro cy’amashuri abanza (P1-P5) batabashije gutsinda ku kigero cya 50% mu mwaka w’amashuri 2024/2025, bitabira gahunda nzamurabushobozi (Remedial program) yateguwe na Minisiteri y’uburezi izatangira kuva kuwa 21/07/2025 kugeza 25/08/2025 kugira ngo abana bongere basubirirwemo amasomo n’abarimu babo, nyuma bakazahabwa isuzumabumenyi abaritsinze ku kigero cya 50 % bakazimukira mu mwaka ukurikiyeho badasibiye. Iyi gahunda nzamurabushobozi (Remedial program) izajya itangira saa mbili n’igice (8:30) igeze saa saba(13:30). Ubuyobozi bw’Akarere burashishikariza ababyeyi kohereza abana kwiga ntawe usibye kugira ngo bazabashe kwimuka. Aba bana bazajya bahabwa igikoma ndetse na Biscuit ku buryo nta gusonza mu gihe cy’amasomo
Muri rusange ubuyobozi bw’Akarere burakomeza gutanga ubutumwa ku babyeyi ko bakwiye kuba hafi y’abana muri ibi biruhuko bakabarinda impamvu yose yatuma bahura n’ihohoterwa iryo ariryo ryose, ibiyobyabwenge kandi bagakomeza kubashishikariza kwitabita gahunda zitandukanye bashyiriweho n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu harimo gahunda nzamurabushobozi ndetse na gahunda y’urubyiruko mu biruhuko.
Izi gahunda zose zigamije gukomeza gutegura umwana ubereye u Rwanda, ugira uruhare mu burere n’uburezi ahabwa n’ababyeyi, abarezi n’Igihugu cyacu muri rusange.