IHURIRO RY’ABAFATANYABIKORWA MU KARERE KA RUSIZI BIZEJE URUHARE RWABO MU MIHIGO.
Leta y’uRwanda yimakaje gahunda y’ubufatanye bwa buri wese mu iterambere ry’igihugu. Muri uwo mujyo hashyizweho ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere muri buri karere .
Kuri uyu wa 16 Nzeli 2021 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rusizi hakoraniye inama y’abafatanyabikorwa bako mu iterambere (JADF ISONGA). Muri iyi nama abafatanyabikorwa bagaragarijwe imihigo y’Akarere ya 201-201 n’uruhare rwa buri wese mu ishirwa mu bikorwa ryayo. Nyuma yo kkugaragarizwa iyo mihigo, abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rusizi bibumbiye mu ihuriro JADF ISONGA bashimye iki gikorwa cyo guhurira hamwe bakaganira ku mihigo y’Akarere kugira ngo buri wese ahagurukane imbaduko. Bakaba kandi biyemeje kuzamura uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mihigo buri wese mu byo akora kugira ngo Akarere kazashobore guhatana mu ruhando rw’utundi.
Umuyobozi w’Akarere Bwana KAYUMBA Ephrem akaba yashimiye abafatanyabikorwa kuri uku kwiyemeza agaruka no ku cyivugo cy’Intore z’Akarere aho kigira kiti:” Ubufatanye mu iterambere” akomeza avuga ko buri wese agomba gukomeza guharanira ubu bufatanye bityo abaturage bagatezwa imbere mu ngeri zose.