IMIKORESHEREZE INOZE Y’UBUTAKA MU MUJYI WA RUSIZI

Abanyarwanda bariyongera cyane  nyamara ubutaka ntibujyane n’ubu bwiyongere. Ibi bigatuma  buri gihe Leta ihora ishaka ingamba zo guhangana n’ingaruka z’ubu bwiyongere. Muri izi ngamba haba harimo n’izo kureba uko imiturire yanozwa. Muri uru rwego mu Karereka Rusizi ku wa 23 Werurwe 2017 ku bufatanye na Ministeri y’Ibikorwa Remezo, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire n’Ikigo Mpuzamahanga cyimakaza Ubukungu Burambye, hateraniye inama igamije kugeza ku nzego z’ibanze  ibikubiye muri Politiki y’Igihugu  y’Iterambere ry’Imijyi n’izindi ngamba na gahunda zigamije kugira imijyi ikura harengerwa n’ibidukikije.  Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko iyi nama  yari ikenewe cyane kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’ingamba zo kwita ku kunoza imiturire cyane y’Umujyi wa Rusizi nk’umujyi wunganira Umujyi wa Kigali. Bwana Edouard KYAZZE umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’imijyi,ibikorwa remezo n’imiturire muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo yagize ati:? iyi Politike igamije guhuriza hamwe ibikorwa hatuzwa neza abaturage benshi ku butaka buto mu rwego rwo kunoza imibanire n’imibereho myiza igamije iterambere ry’ubukungu rirambye.? ku byerekeye  ingano y’ubuso butangwa mu gihe cyo kubaka hagaragajwe ko muri politike nshya aho kugira ngo usaba ajye ahabwa ikibanza cya metero 25/30 azajya ahabwa metero 15/20 akanashishikarizwa kubaka ajya hejuru.  NJYENYINE Mamerique ushinzwe imikoreshereze y’ubutaka, imiturire n’ibikorwa remezo mu murenge wa Mururu yashimye ko iyi politike ishimangira gahunda yo gutunganya neza  ahagenewe imiturire hagashyirwa bimwe mu bikorwa remezo mbere yo gutuzamo abaturage. Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu Madamu KANKINDI Leoncie yasoje yongera gushimira Ministeri y’ibikorwa remezo, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire ndetse n’Ikigo Mpuzamahanga cyimakaza Ubukungu Burambye  kuri  iyi politike izabafasha kurushaho kunoza iterambere ry’Umujyi wa Rusizi mu bijyanye n’imiturire ndetse n’imikoreshereze myiza y’ubutaka hatekerezwa ku hazaza h’uyu mujyi.
Back