INAMA NJYANAMA Y’AKARERE YATOYE INGENGO Y’IMARI 2024-2025
Ku wa 21 kanama 2024 inama njyanama y’akarere ka Rusizi yateranye mu nama yayo isanzwe iyobowe na perezida wayo Dr UWIZEYE Odette yatoye ingengo y’imari y’akarere mu mwaka wa 2024-2025. Iyi ngengo y’imari yatowe n’inama njyanama ingana na 42,682,769,595 frw ivuye kuri 45,876,513,965 frw yo mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023-2024, ni ukuvuga ko yagabanutseho 3,193,744,370 frw bihwanye na -6,96%,. Iyi ngengo y’imari imaze gutorwa ikaba yamurikiwe abaturage bari baje bitabiriye iki gikorwa.
Perezida w’inama njyanama y’akarere Dr UWIZEYE Odette yashyikirije iyi ingengo y’imari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere bwana MBYAYINGABO Athanase ari nawe mugenga w’ingengo y’imari y’akarere amusaba kuyicunga neza kandi amwizeza ko inama Njyanama izakomeza kurangwa n’ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngengo y’imari. Kandi perezida w’inama njyanama akaba yagaragaje ko kuba yaragabanutseho miliyari 3 ntacyo bizahungabanyaho ibigomba gukorwa