KU RWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA NYARUSHISHI HIBUKIWE KU NCURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Ku wa 23 Kamena 2023 mu karere ka Rusizi ku rwibutso rw'akarere rwa Nyarushishi habereye igikorwa cyo kwibuka ku ncuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi no gushyingura mu icyubahiro imibiri 16 y'inzirakarengane yabonetse.

Mu ijambo ry’ikaze,umuyobozi w'Akarere SINDAYIHEBA Phanuel yibukije ko Jenoside yateguwe kandi ikanashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi ariko ikaba yarahagaritswe n'ubuyobozi bwiza buyobowe n’umugaba w’Ikirenga Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME. Yakomeje ashimira ubuyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa perezida wa repubulika Paul KAGAME bukomeje kuyobora igihugu mu cyerekezo cy’iterambere icyerekezo kidaheza.
Muri iki gikorwa kandi hatanzwe ubuhamya bunyuranye bugaruka ku mateka n’inzira y’umusaraba n’ubuzima ababaye mu nkambi yaho babayemo.

Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. BIZIMANA Jean Damascène hamwe n'abandi banyacyubahiro barimo abasenateri ,abadepite n'abandi banyacyubahiro banyuranye.
Mu ijambo rye Minisitiri Dr. BIZIMANA Jean Damascène yihanganishije kandi anafata mu mugongo abo mu miryango y’abashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi ndetse n’abarokotse jenoside muri rusange. Ati kwibukira Nyarushishi bigira umwihariko waho wibutsa amateka ashingiye ku gihe kinini abatutsi bari iNyarushishi bamaze mu gahinda, mu kababaro karemereye. Yagarutse ku mateka mabi yagejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi mu rwego kumva inshingano abanyarwanda bafite yo kurinda icyayabasubizamo.