KU RWIBUTSO RW'AKARERE RWA NYARUSHISHI HABEREYE IGIKORWA CYO KWIBUKA KU NCURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI.
Ku wa 23 Kamena 2023 mu karere ka Rusizi ku rwibutso rw'akarere rwa Nyarushishi habereye igikorwa cyo kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi no gushyingura mu icyubahiro umubiri w'inzirakarengane yayizize.
Mu ijambo ry’ikaze,umuyobozi w'Akarere SINDAYIHEBA Phanuel yibukije ko Jenoside yateguwe kandi ikanashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi ariko ikaba yarahagaritswe n'ubuyobozi bwiza.yakomeje ashimira ubuyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa perezida wa repubulika Paul KAGAME bwagaruriye abarokotse jenoside n'abanyarwanda muri rusange icyizere cyo kubaho.


Muri iki gikorwa kandi hatanzwe ubuhamya bunyuranye bugaruka ku mateka n’inzira y’umusaraba n’ubuzima ababaya mu nkambi yaho babayemo.


Umushyitsi mukuru yari Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana NTIBITURA Jean Bosco hamwe n'abandi banyacyubahiro barimo abasenateri ,abadepite n'abandi banyacyubahiro banyuranye.
Mu ijambo rye Guverineri NTIBITURA Jean Bosco yibukije ko ubutwari bw'ingabo zabohoye igihugu aribwo abanyarwanda bakesha kuba baterana bakibuka abacu bazize Jenoside kandi bakanafata mu mugongo abayirokotse bityo bagakomeza kwamagana ubugwari bw'abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa kimwe n’abahembera ingengabitekerezo n’amacakubiri kandi hakanamaganwa n’abifuza kugirira nabi leta y’u Rwanda yo yashoboye kunga abanyarwanda.


Yibukije kandi ko mu myaka 31 jenoside ihagaritswe abanyarwanda bongeye kugira icyizere cyo kugira igihugu cyunze ubumwe. URwanda buri wese yiyumvamo,ruzira ivangura n’amacakubiri iyo ava akagera.
Yibukije nanone ko abanyarwanda batazongera kwemera gupf
Yasabye urubyiruko by’umwihariko kugira uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rushya,bakamenya amateka yaranze igihugu kugira ngo bashobore kubaka ejo hazaza bitandukanya n’ikibi icyo aricyo cyose.