MINISITIRI W'ITERAMBERE RY’UMURYANGO ARASABA ABANTU GUHA UMWANYA IBIGANIRO BYO MU MURYANGO

Ministre w'umuryango Mme Solina NYIRAHABIMANA arakangurira abagize umuryango kugira umwanya uhagije bakaganira ku bibazo bireba urugo  n'uburyo bwo kubikemura aho guhugira mu gushaka amafaranga gusa bibagirwa inshingano z'ibanze.

Ibi Ministre yabigarutseho mu ruzinduko rw'umunsi umwe yagiriraga mu karere ka Rusizi kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/02/2019 aho yasuye ibikorwa binyuranye biteza imbere umuryango birimo  Koperative y'urubyiruko rworora inkoko mu murenge wa Gihundwe yashishikarije gukomeza gukorana umurava.

Aganira n'abanyamuryango ba Koperative KOBATOM icuruza imboga n'imbuto mu murenge wa Mururu, bamugaragarije ko hari byinshi bamaze kugeraho babikesha ubucuruzi bwabo birimo kwigurira ibibanza byabo bwite n'inzu biyubakiye ubu ikaba ibazanira amafaranga binyuze mu kuyikodesha ndetse n'ibindi bagenda bakora mu guteza imbere imiryango yabo kandi bakesha gukora cyane.

Minisitiri w'Iterambere ry'umuryango  yashimiye umuhate wabo mu kwiteza imbere, ariko agaruka muri rusange ku bantu bahugira mu bucuruzi gusa amanywa n'ijoro bakiyibagirwa ndetse n'abana babo bakabibagirwa bikaba ari bimwe mu bikurura ibibazo biri mu muryango ubu.

 Abagize Koperative KOBATOM bagaragaje ko iki kibazo kiri muri bamwe mu bagikorera mu kajagari bataba muri koperative ugasanga batajya bahura n'ubuyobozi ahantu aho ari ho hose,icyakora nka Koperative ngo bamubwiye ko bazakomeza kwigisha bagenzi babo.

 Minisitiri yabasabye nanone gukomeza kwitegura neza tariki ya 8 Werurwe,aho u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore bakazawizihiza bakomera ku ihame ryo kurwanya makimbirane mu muryango.


Back