MU KARERE HAGIYE KWAGURWA IMIYOBORO Y’AMAZI
Muri gahunda ya leta yo kwegereza abaturage amazi meza.Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ku bufatanye n’inzego zinyuranye bushishikajwe no kwesa uyu muhigo urushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Muri uwo mujyo,ku itariki ya 30 Nyakanga 2025, mu cyumba cy’inama cy’akarere,Umuyobozi w'Akarere SINDAYIHEBA Phanuel yayoboye inama yo gutangiza umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage 41269 harimo Ibigo by'amashuri 14 n'amavuriro 7 mu mirenge ya Nkanka, Gihundwe , Gikundamvura na Butare.
Uyu mushinga uzakorwa ku bufatanye bw’akarere ka Rusizi na Unicef Rwanda ku nkunga ya guverinema y’ubuyapani.
Ikigaragara akarere ka Rusizi kari mu cyerekezo gikwiye cyo kwegereza abaturage amazi, dore ko ubu abaturage bagerwaho n’amazi meza bageze ku kigero cya 86%