MU KARERE HATERANYE INAMA Y’UBUREZI IDASANZWE

Ku wa 20 Nzeli 2022 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rusizi hateraniye inama y'uburezi yaguye y'Akarere ka Rusizi  yitabiriwe na banyiribigo, Abafatanyabikorwa mu burezi batandukanye,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abashinzwe uburezi mu Mirenge, abayobozi b'ibigo by'amashuri ndetse n'abarimu bahagarariye abandi. Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr.KIBIRIGA Anicet wari kumwe na n’umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu DUKUZUMUREMYI Anne Marie. Abari mu nama bagaragarijwe ishusho y'uburezi mu Karere ka Rusizi, hakaba kandi hanatangijwe ukwezi kw’uburezi mu karere ka Rusizi kuzamara iminsi 30 kukazasozwa kuwa 20/10/2022,

Muri iyi nama kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri basinyanye  imihigo  n’umuyobozi w’Akarire y’ibyo bazageraho mu guteza uburezi imbere mu karere ka Rusizi. Abarezi baboneyeho Umwanya wo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema gutekereza ku cyateza imbere mwarimu by'umwihariko bamushimiye ko yabatekerejeho bakongezwa umushahara. Bakaba biyemeje nabo gushyigikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu gukemura ibibazo bibagamiye imibereho y'abaturage (HSI) aho biyemeje kuzatanga umusanzu ungana na 4,000,000 Frw.

Umuyobozi w’Akarere Dr.KIBIRIGA Anicet yashimye ubufatanye n’abayamadini mu guteza imbere uburezi.Akaba yasabye abarezi kurangwa n’indangagaciro no kuba urumuri mu muryango nyarwanda no kurerana ubupfura abana b’igihugu..

Back