Mu Karere hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore
Ku cyumweru tariki ya 08 Werurwe 2026 mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi mu gihugu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’agaciro”.
Uyu munsi wizihijwe ku ncuro ya 51 mu gihugu cy’u Rwanda, ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu murenge wa Rwimbogo Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abadepite bagize ihuriro ry’abagore mu nteko ishinga amategeko(FFRP) bayobowe na Senateri Laetitia Nyinawamwiza, abayobozi b’akarere, inzego z’umutekano, imiryango itari iya Leta ndetse n’abaturage benshi. Byabereye ku rwego rw’akarere aho abaturage bagaragaje ko bishimiye ko abayobozi ku rwego rw’igihugu babegereye mu kwizihiza uyu munsi.

Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye, hibanzwe ku gushimangira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore ndetse no gukomeza kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Senateri Laetitia NYINAWAMWIZA yashimangiye ko umugore ari umusingi w’igihugu gikomeye mu iterambere ry’umuryango n’igihugu, asaba ko abagore bakomeza kwigirira icyizere no gukoresha amahirwe bahabwa. Ati turashimira cyane umukuru w’’igihugu cy’uRwanda Nyakubahwa Paul KAGAME washyizeho politiki iha umwana w’umukobwa amahirwe angana n’ay’umuhungu. Ati:” turashimira kandi Nyakubahwa Madamu Jeannette KAGAME ibikorwa by’indashyikirwa binyuranye akomeje gukorera umuryango,akomeje gukorera umugore by’umwihariko umwana w’umukobwa kugira ngo akure afite ubuziranenge

Yagize ati: “Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kuzirikana aho umugore yavuye n’aho ageze. Hari intambwe ikomeye yatewe mu guha umugore ijambo mu nzego zitandukanye, ariko turasabwa gukomeza gushyira imbaraga mu kumushoboza kugira ngo agire uruhare rufatika mu iterambere.”
Umuyobozi w’Akarere bwana SINDAYIHEBA Phanuel yagaragaje ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ari umwanya mwiza wo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umugore ndetse no kureba imbogamizi zikiriho. Umuyobozi w’akarere yavuze ko abagore bagize uruhare runini mu bikorwa by’iterambere by’akarere aboneraho ashimira abafatanyabikorwa batandukanye uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage..

Yagize ati: “Abagore bacu bagaragaza imbaraga n’ubwitange mu bikorwa by’iterambere. Iyo bahawe amahirwe n’ubushobozi, bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere imiryango yabo n’akarere muri rusange.”
Muri ibi birori kandi hahembwe abagore b’indashyikirwa mu kwiteza imbere ndetse guteza imbere imibereho y’abaturage..
Abagore bahawe ibihembo bagaragaje ko bishimiye kuba ibikorwa byabo byarabonwe n’ubuyobozi ndetse basezeranya gukomeza kuba intangarugero mu bandi bagore. Bavuze ko inkunga n’ubufasha bahabwa bibafasha gukomeza gukora imishinga itandukanye igamije kuzamura imibereho y’imiryango yabo.

Abaturage bitabiriye ibi birori bagaragaje ko bishimiye kuba bahuriye hamwe n’abayobozi babo mu kwizihiza uyu munsi, bavuga ko bibatera imbaraga zo gukomeza gushyigikira abagore mu bikorwa by’iterambere. Bamwe bagaragaje ko gahunda zitandukanye zashyizweho zifasha abagore kubona amahirwe yo kwiteza imbere, zirimo amatsinda yo kwizigamira n’imishinga iciriritse, zimaze gutanga umusaruro ugaragara.
Mu gusoza ibi birori, abayobozi basabye abaturage bose gukomeza gushyira mu bikorwa ubutumwa bwatanzwe kuri uyu munsi, cyane cyane ubufatanye mu kubaka umuryango utekanye kandi uha amahirwe angana abagore n’abagabo.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu karere byabaye umwanya wo gushimangira ko iterambere rirambye ridashoboka hatabayeho uruhare rugaragara rw’umugore. Abitabiriye ibi birori basabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga muri gahunda ziteza imbere abagore kugira ngo bakomeze kugira ijambo rikomeye mu iterambere ry’igihugu.