MU KARERE KA RUSIZI HABAYE INAMAY'IHURIRO RY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA.

Mu cyumba cy’inama cy’Akareree ka Rusizi  habereye inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge, igamije gusuzuma uko abaturage bakomeza kubana mu mahoro, gusangira ubunararibonye no gukemura ibibazo bishobora guhungabanya ituze n’imibanire myiza. Iyo nama yabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze,abajyanama mu nama njyanama y’Akarere,abahoze ari abayobozi, abahagarariye amadini n’amatorero, urubyiruko, abagore n’abahagarariye imiryango itari iya Leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana SINDAYIHEBA Phanuel, yashimangiye ko amahitamo igihugu cyagize ari uko  ubumwe bw’abanyarwanda ari inking ntayegayezwa yo gukomeza kurinda uRwanda ,kururwanirira ndetse no kurwagura mu iterambere ryaba iry’imibereho myiza ndetse n’ibikorwa remezo. Yagize ati: “Uyu munsi turishimira ko nyuma y’imyaka 31 igihugu kiyobowe neza ndetse na jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe igihugu cyubakiye ku nkingi ikomeye kuri imwe mu nkingi zikomeye z’ubumwe bw’abanyarwanda. Nanone ati: “icyatumye uRwanda rukomeza kubaho ni ubudaheranwa bw’abanyarwanda.”

Abitabiriye inama baganiriye ku ngingo zitandukanye, zirimo kureba uko imyanzuro y’ubushize yashyizwe mu bikorwa,guhemba imirenge 3 yahize indi mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’ubushize ariyo,Kamembe,Nzahaha na Nkungu.

Bwana SIBOMANA Cyrille, umwe mu bagize Ihuriro, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bifasha abaturage gusubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye n’aho bageze. Yavuze ati: “Ubumwe n’ubudaheranwa si amagambo gusa, ni ibikorwa by’amahoro tugomba gukomeza kugaragaza mu mibereho yacu ya buri munsi,kubwiza ukuri urubyiruko ku mateka yacu ndetse no gukomeza gukangurira abafunguwe barafungiwe gukora jenoside kubohoka bagasaba imbabazi abo bayikoreye”

Inama yasojwe Umushyitsi mukuru ariwe umuvunyi mukuru wungirije Hon MUKAMA Abass asaba buri wese gukomeza kuba intumwa y’amahoro, kurwanya yivuye inyuma abagihembera ingengabitekerezo n’amacakubiri arimo abenshi bahunze igihugu.Asaba abanyamadini kuba ba mugabwambere bigisha abayoboke babo inzira iboneye y’ubumwe n’ubudaheranwa. Abayobozi basabye ko ibitekerezo imyanzuro yavuye muri iyi nama y’ihuriro izashyirwa mu bikorwa, kugira ngo ubumwe n’ubudaheranwa mu karere ka Rusizi bikomeze kuba isoko y’iterambere rirambye.

Back